Ubutabera bw’Ubushinwa bwategetse ko John Leung usanzwe ari Umunyamerika ariko akaba aba muroi Hong Kong afungwa igihe kingana n’imyaka asigaje kubaho nyuma yo kumuhamya ibyaha by’ubutasi yakorereaga Washington.
Hejuru yo gukatirwa gufungwa burundu, urukiko rwategetse ko John Leung atanga n’indishyi ya 500,000 yuan ni ukuvuga $71,808.
Umwanzuro wo kumuhanisha iki gifungo wafashwe kuri uyu wa Mbere nk’uko byatangarijwe ku rubuga rwa WeChat rw’Urukiko rwaburanishije uriya Munyamerika.
The Bloomberg yanditse ko hari imwe mu mitungo y’uyu mugabo yafatiriwe.
John Shing-wan Leung w’imyaka 78 y’amavuko yafashwe muri Mata, 2021, afatwa n’Ubugenzacyaha bwo mu Murwa Suzhou bitwa the National Security Bureau.
Nyuma y’imyaka ibiri afashwe yaburanishijwe akatirwa ibihano byavuzwe haruguru.
Amategeko y’u Bushinwa yerekeye iby’ubutasi aherutse gukazwa, yongerwamo ingingo zirebana n’ibijyanye n’umutekano mu by’ikoranabuhanga bishobora kwibasirwa n’abahanga mu bashaka kwiba amakuru cyangwa kubangamira inzego z’u Bushinwa zikeneye ayo makuru.
Ingingo zivuga ku bihano bikubiye muri iri tegeko zivuga ko uhamwe n’ibi byaha ahanishwa igihano kuri hagati icumi y’igifungo n’igifungo cya burundu.
Si Umunyamerika gusa uherutse guhanishwa ibihano biremereye kubera guhamwa n’ibyaha byo gutata Ubushinwa kuko n’Umuyapani wakoreraga ikigo gikora imiti kitwa Astellas Pharma nawe muri Werurwe, 2023 byamubayeho.
Kubera ko u Bushinwa ari igihugu cya kabiri mu bukungu ku isi, gihora gicungira hafi Amerika n’ibindi bihugu bikize kugira ngo hatagira ugica mu rihumye akakiba amakuru gikeneye mu mutekano w’ubukungu bwacyo.
Ku rundi ruhande, amahanga nayo ashinja Ubushinwa kuyiba amakuru mu by’ikoranabuhanga n’umutekano, ibintu Beijing ihakana ishikamye!