Rwanda: Hagiye Gusuzumwa Umutekano W’Abakozi 120, 000 Bacukura Amabuye Y’Agaciro

Abakora mu ihuriro ry’abacukura  amabuye y’agaciro mu Rwanda ryitwa Rwanda Extractive Industry Workers Union (REWU), bavuga ko bagiye gukora igenzura rigamije kureba uko umutekano w’abacuruzi bose mu Rwanda uhagaze.

Imibare itangwa n’abagize ririya huriro ivuga ko abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda hose bagera ku bantu 120,000.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’iri huriro witwa André Mutsindashyaka yabwiye  The New Times ko hamaze iminsi hari amakuru ateye inkeke avuga ko hari abacukuzi batagira ibirinda imyanya y’ubuhumekero kandi aho bakorera ntihaboneke umwuka uhagije.

Mutsindashyaka avuga ko abagize ihuriro abereye umuyobozi, bazakora uko bashoboye bakabona amakuru yose agendanye n’ibibazo by’ubuzima abacukura amabuye y’agaciro bahura nabyo cyangwa bashobora kuzahura nabyo mu gihe kiri imbere.

- Advertisement -

Ibi kandi bizakorwa mu Rwanda hose.

Yagize ati: “ Turi gukora inyigo yerekana uko abakora mu rwego rw’ubucukuzi babayeho. Amakuru tuzabona azaduha isura nyayo y’ibibazo by’ubuzima abakora muri uru rwego bahura nabyo”.

Yunzemo ko amakuru bazakura muri buriya bushakashatsi azabereka n’ibindi bintu biri aho abacukuzi bakorera bishobora gushyira ubuzuma bwabo mu kaga.

Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ruri mu zifatiye runini ubukungu bw’u Rwanda.

Mu mezi  ya mbere y’umwaka wa 2023 ni ukuvuga guhera muri Mutarama kugeza muri Werurwe, amabuye yoherejwe ku isoko mpuzamahanga yinjirije u Rwanda $ 247,480,699.

Ni imibare itangazwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mine na petelori (RMB).

Ibuye rya gasegereti niryo ryinjije menshi( $5,436,480 muri Mutarama; $ 5,398,054 muri Gashyantare na $ 5,903,483 muri Werurwe).

Irindi buye ry’agaciro ry’ingirakamaro mu kigega cya Leta ni Coltan kuko muri Mutarama yinjije $ 5,911,646; muri Gashyantare yinjiza $  6,985,467 n’aho muri Werurwe yinjiza $11,415,082.

Iyi mibare irerekana ko u Rwanda rufite amabuye y’agaciro agenda yiyongera kandi abakora mu rwego rw’ubucukuzi bwayo bavuga ko hari andi mabuye ataracukurwa ku gipimo cyatuma agurishwa ariko ko, mu gihe kiri imbere, bizakorwa.

Umuyobozi mukuru w’abafite ibirombe by’amabuye y’agaciro mu Rwanda Bwana Malic Kalima avuga ko hari ingamba zafashwe zo kurengera abacukura amabuye y’agaciro, icyakora akavuga ko hari bamwe bayacukura ‘kinyeshyamba’ bagishyira ubuzima bwabo mu kaga kandi bigahesha isura mbi muri rusange abakora muri uru rwego.

Malic Kalima
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version