Abanyarwanda Ntibarumva Neza Politiki Yo Gukumira Ibiza- Impuguke

Abahanga bavuga ko kugira ngo politiki yo gukumira no kurwanya ibiza izatange umusaruro mu buryo burambye, ari ngombwa ko Politiki yo kurengera ibidukikije ndetse n’iyo gukumira ibiza zisobanurirwa abaturage bakazumva, bakagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryazo.

Bamwe muri izi mpuguke babwiye RBA ko kuba gutuza neza abaturage n’ibindi bikorwa binyuranye mu gukumira ibiza ari bimwe muri byinshi biri muri Politike y’ Igihugu yo gukumira no guhangana n’ ibiza, yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri mu cyumweru gishize, bikwiye kwigishwa abaturage.

Bizwi ko iyo umuntu yasobanuriwe neza akamaro k’ibintu runaka bimukorerwa, abigiramo uruhare kandi intego yabyo ikagerwaho mu buryo burambye.

Impuguke mu kurengera ibidukikije zivuga ko kugira ngo Politike y’igihugu yo gukumira no guhangana n’ibiza igere ku ntego zayo, igomba kubanza gusobanurirwa abo ireba kandi abo ‘ni abaturage mbere na mbere’.

- Advertisement -

Akamaro ko gusobanurira abaturage politiki yo gukumira no kurwanya ibiza kari mu buryo bwinshi.

Iyo bamaze kuyumva, ntibatinda kumva n’akamaro ko kwimuka ahashyira ubuzima bwabo mu kaga kandi bakabishishikariza n’abandi.

Indi nyungu ni uko ‘batitwaramo Leta umwikomo’ ngo ibavanye kuri gakondo cyangwa ngo yirirwa ibasiragiza.

Mu mwaka wa 2018, nabwo hari imvura nyinshi yibasiye ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Ubuyobozi bwawo bwimuye abaturage bari batuye mu bice biri mu bishanga byo muri Kigali, bashakirwa aho batuzwa mu nkengero zawo, ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Nyuma y’imyaka hafi itanu ibyo bibaye, abo baturage barashima Leta ko yabarokoreye ubuzima, bakaba babayeho neza batikanga ko imvura iri bubacunshumukane mu gishanga bo n’ababo.

Umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi Habinshuti Philippe avuga ko politiki yo gukumira no kurwanya ibiza igamije kugaragaza ibikenewe, uko byakorwa n’uruhare rwa buri wese.

Habinshuti Philippe

Umuyobozi w’Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango itari iya Leta iharanira kurengera ibidukikije witwa Vuningoma Faustin yabwiye RBA ko n’ubwo politiki yo gukumira no guhangana n’ibiza ari nziza ariko ikwiye kujyanirana n’ubukangurambaga bugamije gutuma buri wese yumva inshingano ze mu kuyishyira mu bikorwa.

Perezida Kagame asa n’uwakomoje kuri iyi ngingo ubwo yasuraga abatuye Rubavu mu mpera z’Icyumweru gishize.

Icyo gihe yabwiye  Abanyarwanda ko nibafatanya bazatsinda ibiza nk’uko n’ibindi bibazo by’igihugu cyabo bafatanyije bakabitsinda.

Yabijeje ko Leta yabo izakomeza kubaba hafi kandi abashegeshwe n’ibiza bakazashumbushwa.

Ibiza byabaye mu Ntara y’Uburengerazuba, iy’Amajyaruguru n’igice gito cy’iy’Amajyepfo byahitanye abantu 135.

Byasenye inzu 5,963, bisaga 20,326 badafite ahabo ho gukinga umusaya.

Guverinoma y’u Rwanda yahise itabara itanga ibiribwa bibarirwa muri toni 420 byo kugoboka abaturage ngo babe babonye icyo bashyira mu nda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version