Ubushinwa Bwahannye Mike Pompeo, Ese Buzabana Neza Na Biden?

Guverinoma y’u Bushinwa yatangaje ko yashyiriyeho ibihano abahoze ari abayobozi bakuru mu butegestsi bwa Donald Trump waraye ahererekanyije ubushobozi na Joe Biden. Bisa n’aho ari ikintu ubutegetsi bw’i Beijing bwari bumaze igihe bwarateguye.

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga  y’u Bushinwa rivuga ko u Bushinwa bushyizeho ibihano  Mike Pompeo wahoze ashinzwe ububanyi n’amahanga bwa USA, Robert O’Brien wari umujyanama wa Trump mu by’umutekano na Ambasaderi wa USA muri UN witwa Kelly Craft.

Abo bagabo bose bari basanzwe bakora mu butegetsi bwa Donald Trump wayoboye USA agahangana n’u Bushinwa cyane cyane mu by’ubukungu.

Bariya bagabo ntibemewe gutembera mu Bushinwa cyangwa mu bihugu bufata nk’ubutaka bwabwo urugero nka Taiwan na Hong Kong, kandi ntiberewe kugira ubucuruzi bakorana nabyo.

- Advertisement -

Hari kandi abandi bantu u Bushinwa bwahannye harimo uwahoze ari Umujyanama wa Trump mu bukungu Peter Navarro, uwari ushinzwe ubujyanama mu by’ububanyi n’amahanga witwa David Stilwell, uwari ushinzwe ubuzima Alex Azar,  uwigeze kuba umujyanama wa Trump mu by’umutekano Stephen Bannon n’abandi.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ivuga ko ubwo Trump yategekaga, we  n’abakozi be bahindanyije umubano wabwo na USA bityo ko hari abakwiye kubihanirwa.

Itangazo rigira riti: “Mu myaka mike ishize,hari abanyapolitik ba USA bazamukanye politiki zo guhangana n’u Bushinwa no kubwangisha abaturage bayo kandi bari basanzwe bakorana muri byinshi. Imikorere yabo yatumye  inyungu z’abaturage b’ibihugu byombi zizahara.”

Pompeo we yari aherutse kuvuga ko ibyo ubutegetsi bw’u Bushinwa bukorera abaturage b’Abisilamu bitwa Uighur ari ‘Jenoside.’

USA nayo yari iherutse gushyiraho ibihano bamwe mu bayobozi bakuru b’u Bushinwa ibashinja ibyaha n’imyitwarire idahwitse muri Tibet, Taiwan, Hong Kong, no mu Nyanja y’Amajyepfo y’u Bushinwa.

Umubano w’u Bushinwa na USA uzahora urimo umuhengeri

Hari inyandiko yasohotse tariki 03, Mata, 2003 yanditswe n’Ikigo cy’ubushakashatsi cyo muri USA kitwa Wilson Center yavugaga kuva u Bushinwa bwazamuka mu by’ubukungu n’igisirikare USA igomba kubona ko ifite umukeba ukomeye!

Mu myaka irenga 40 ishize u Bushinwa bwaretse USA n’amahanga ko bwaje bwiyemeje gukangara Isi.

Hashize imyaka 200 umwami w’abami w’Umufaransa Napoleon Bonaparte avuze ati: “ Nimureke u Bushinwa bwisinzirire kuko umunsi bwakangutse buzanyeganyeza Isi”.

Ubuhanuzi bwa Bonaparte bwarasohoye kandi uko bigaragara Abanyamerika bashobora kuba baratinze kubibona none ibintu bikaba bigeze aho bagomba kwemera  kubana no gukorana n’uwo mukeba.

Bonaparte yahanuye ubuhangange bw’u Bushinwa

Mu buryo bwo kwemera ko uriya mukeba yaje kandi afite imbaraga, hari amasezerano Guverinoma z’ibihugu byombi zasinye mu by’ubukungu no mu zindi nzego.

Ni amasezerano yamaze igihe kirekire akurikizwa ariko aho Donald Trump aziye yavuze ko abategetsi bamubanjirije badebekeye u Bushinwa none bukaba bugiye kubazengereza.

Abasesenguzi b’Abanyamerika mbere bibazaga niba Politiki y’ishyaka rimwe mu Bushinwa izatuma butera imbere ariko abo muri iki gihe bo babona ko ahubwo bwateye mbere kurusha uko babikekaga.

Uko bimeze kose Abanyamerika nibo bari mu ihurizo ry’uko baca intege igihangange u Bushinwa kandi bwararangije kugera ku rwego ruhambaye.

Kubera ko Abanyamerika bubatse umubano n’Abanyaburayi, Abashinwa basanze ibyiza ari uko bakorana na Afurika, umugabane ukeneye ibikorwa remezo, abahanga n’ikoranabuhanga… kugira ngo nawo uzamuke.

Imikoranire y’u Bushinwa n’Afurika yagaraje umusaruro ku ruhande rumwe kuko Abanyafurika babonye ibikorwa remezo ku kiguzi giciriritse muri ako kanya[ kuko u Bushinwa butajya busubiza amafaranga inyuma] ariko buhenze mu gihe kizaza kuko u Bushinwa bwo buranakopa.

Uku gukopa kwatumye hari ibihugu bibugiramo umwenda k’uburyo byabinaniye kuwishyura ndetse u Bushinwa bukaba buteganya kuzabyubakamo ibirindiro bya gisirikare kugira ngo buzakomeze kubicunga no kubigiramo ijambo.

Tugarutse ku mubano w’u Bushinwa na USA, ubukungu bw’u Bushinwa bwatijwe umurindi uremeye n’ubucuruzi bwagiranye na USA.

Kubera ko Abashinwa ari bo bafite isoko rinini ku isi, abacuruzi ba USA babonyeyo isoko bahashora imari, Abashinwa babona akazi.

Guverinoma yagabanyije imisoro ku bashoramari b’Abanyamerika bashakaga gutangiza inganda.

Kuko Politiki yo kuboneza urubyaro y’u Bushinwa yavugaga ko buri muryango ugomba kubyara umwana umwe, ababyeyi babyaye abahungu benshi, aba nabo barakura barakora igihugu barakizamura.

USA yemereye Abashinwa benshi kujya kwiga muri Kaminuza zayo bagezeyo bariga koko ndetse batangira no kujya boherereza abo basize mu rugo ubutumwa bukumbiyemo amabanga USA ikoresha ngo iteze imbere inganda zayo mu ngeri zose.

Abanyamerika bamenye ko Abashinwa babiba amabanga y’iterambere ryabo amazi yararenze inkombe.

Urwego u Bushinwa bugezeho nta gihugu icyo aricyo cyose ku isi cyabutegeka gukora iki cyangwa kiriya.

Kuba USA igiye gutegekwa na Perezida Joe Biden ntibivuze ko byanze bikunze umubano wayo n’u Bushinwa uzaba mwiza kurusha uko byari bimeze.

Abategetsi b’u Bushinwa barahiye ko  batazemera na rimwe ko Taiwan ari ikindi gihugu ahubwo bemeza kandi bazahora bemeza ko ari ubutaka bwabwo[u Bushinwa].

Ikinyejana cya 21 ni ikinyejana cy’impinduka zidasanzwe haba mu bukungu, ikoranabuhanga, Politiki no mu zindi nzego.

Icyo abantu bagomba kumenya ni uko USA n’u Bushinwa bazahora bagonganira ku nyungu nyinshi kandi henshi ku isi.

Ubu ntawamenya icyo Biden ateganyiriza Afurika.

Uwo asimbuye we ntiyigeze ayikandagizamo ikirenge usibye guhora ayifatira ibyemezo bivuguruzanya.

Ibi bihugu bizahora ari ibikeba mu ngeri zose
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version