Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubushinwa Bwatangaje Uko Bubona Intambara Ya Ukraine Yarangira
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ubushinwa Bwatangaje Uko Bubona Intambara Ya Ukraine Yarangira

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 February 2023 10:45 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Business people shaking hand in China.
SHARE

I Beijing basohoye inyandiko irimo ingingo 12 bavuga ko zikurikijwe zaba uburyo bunyuze bose bwo guhagarika intambara y’u Burusiya na Ukraine.

Imwe muri zo isaba u Burusiya kuzibukira ibyo gukoresha intwaro kirimbuzi.

Mu ngingo u Bushinwa butanga harimo n’iy’uko ikintu cya mbere kigomba gushyirwa imbere ari  ibiganiro.

Ubushinwa bwasabye Ukraine n’u Burusiya kujya ku meza y’ibiganiro.

Inyandiko ya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa ivuga ko amahanga yose agomba gukorana bya hafi kugira ngo harebwe uburyo biriya biganiro by’amahoro byakongerwamo imbaraga.

Kuri Beijing, ibiganiro by’amahoro nibyo bigomba kuza ku mwanya wa mbere, naho ngo intambara yo ntacyo izatanga.

Abashinwa basaba Vladmir Putin kuzibukira igitekerezo cyo gukoresha intwaro za kirimbuzi kuko ngo kuzikoresha ari ukwiyahura kandi bihabanye n’amasezerano mpuzamahanga agenga intambara.

Ikindi ni uko ingabo ku mpande zihanganye zigomba kwirinda guhohotera abasivili kandi ibiribwa bigenewe abatuye isi ntibibuzwe kugera aho byagenewe.

N’ubwo u Bushinwa busaba ko ibintu byagenda uko bubishaka, ku ruhande rwa Kiev( umurwa mukuru wa Ukraine), icya imbere ni uko ingabo z’u Burusiya zitaha iwabo.

Ubushinwa ntibushirwa amakenga…

Ku rundi ruhande, ubutegetsi bw’i Washington n’i Berlin buvuga ko inzego z’ubutasi z’ibi bihugu zifite amakuru y’uko u Bushinwa bushaka guha u Burusiya intwaro bita kamikaze drones.

Ni ibisasu byoherezwa mu kirere bikaba bifite ubushobozi bwo guhagarara ahantu runaka bitegereje ko hari ikintu kinyeganyega ubundi kigahita kigihitana.

Ikinyamakuru gikomeye cyo mu Budage kitwa Del Spiegel kivuga ko u Burusiya bumaze iminsi buganira n’u Bushinwa ngo buzabuhe ziriya ntwaro 100 kandi ngo ni umugambi ugomba kuba washyizwe mu bikorwa bitarenze ukwezi kwa Mata, 2023.

Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken aherutse kubwira NBC ko Abanyamerika bazi neza ko hari umugambi u Bushinwa bufite wo guha u Burusiya ziriya ntwaro ngo bukomeze intambara bufitanye na Ukraine.

Ku rundi ruhande, u Bushinwa bunyomoza ibyo Blinken yavuze, bukemeza ko bigamije ‘kuyobya abantu’.

 

TAGGED:AmerikaBlinkenBushinwafeaturedIntambaraIntwaroUmubano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Karongi: Bafatanywe Amafaranga Bikekwa Ko Bibye Umucuruzi
Next Article Umusuwisi Yatwaye Etape Ya 6, Mugisha Ava Muri Tour Du Rwanda 2023
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?