Ubushoreke, Kumva Nabi Uburinganire: Intandaro Y’Amakimbirane I Muhanga

Abaturage bo mu Murenge wa Kibangu Akarere ka Muhanga bavuga ko zimwe mu mpamvu zikomeye ziteza amakimbirane mu ngo ari ubushoreke no kutumva neza ihame ry ‘uburinganire.

Babivugiye mu kiganiro baraye bagiranye n’abakozi ba RIB bari baje kubabwira ibyaha bibugarije n’uburyo babyirinda.

RIB igira gahunda ngarukamwaka yo kwegera abaturage ikabamenyesha ibyaha ibyo ari byo, uko bikorwa, uko bikumirwa n’uburyo babyirinda.

Kubyirinda bijyanirana no kumenya ibihano amategeko agena ku babikoze.

- Kwmamaza -

Nyuma yo kubwirwa icyatumye RIB yegera abatuye Umurenge wa Kibangu, abaturage bahawe ijambo, bavuga ibyo babona bitera bamwe gukora ibyaha.

Bavuze ko impamvu zitera bamwe gukora ibyaha zitandukana ariko ngo akenshi muri Kibangu ingo zadakamo amakimbirane bitewe n’ubushoreke.

Abagabo bo muri uyu Murenge ngo bakunze gushakira umugore ku wundi, bakabikora cyane cyane iyo hari agafaranga bita ko gatubutse babonye.

Uhatuye witwa Straton Nsanzineza yavuze ko amakimbirane mu baturanyi akenshi aterwa n’uko umugabo aharika umugore we hanyuma ubwo buharike bugakomezwa n’uko imitungo ayisaranganya abo bombi kandi atari ab’isezerano.

Ati: “ Ubusanzwe abantu baba babanye neza ariko wazajya kumva ukumva ngo runaka yashatse undi mugore. Nibwo utangira kumva induru mu rugo rwe, ibintu bikadogera.”

Musanabera Eugènie nawe avuga ko kuba nta biganiro mu muryango no kumva nabi ihame ry’uburinganire ku bagore bamwe biri mu biteza amakimbirane.

Ayo makimbirane ngo hari ubwo akura akavamo ubwicanyi cyangwa gukubita no gukomeretsa bikomeye.

Avuga ko hari abagabo bakora nabi bagasahura ingo zabo bashyira inshoreke, ibi bikarushaho guteza rwasesera mu ngo.

Njangwe Jean Marie ukuriye ishami ry’ububiko bw’ibirego n’iyandikwa ryabyo  muri RIB ku rwego rw’igihugu yasabye abaturage kujya batangariza abayobozi ahantu hose bumvise ko hari amakimbirane.

Avuga ko ibyo abaturage bita ‘kutiteranya’ biri mu bitiza umurindi ihohoterwa bigatuma amakuru ku ihohoterwa aburizwamo bityo no gukumira icyaha ntibishoboke.

Avuga ko bidakwiye ko ihohotera ricecekwa cyangwa ngo rizinzikwe.

Jean Paul Habun Nsabimana ushinzwe guhuza ibikorwa bya Isange One Stop Center muri RIB ku rwego rw’igihugu we avuga ko ihohoterwa rigira ingaruka mbi z’igihe kirekire ku wo ryakorewe.

Yongeraho ko abantu bakwiye kubungabunga ibimenyetso kuri ibi byaha mu gihe bifuza kugana ubutabera.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kibangu bwashimiye ubuyobozi bukuru bwa RIB kuba bwarabazaniye Isange One Stop Center kugira ngo abahohotewe babone aho bageza ibibazo byabo.

Abatuye uyu murenge basabwe kujya bagana Isange One Stop Center ya Nyabikenke kuko ari yo iri hafi yabo bakayigezaho ibirego bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa irindi bakorewe.

Abakozi ba RIB begera abaturage bakabagezaho ibibazo bibugarije
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version