N’ubwo bitarajya ku karubanda ngo byerure, ababizi bavuga ko ubutegetsi bwo mu Misiri bufitiye umujinya ubwa Israel kubera ko iherutse gutangiza ibikorwa bya gisirikare muri Gaza kandi Misiri yari umuhuza.
Hashize iminsi Israuel itangije ibikorwa bya gisirikare ku mutwe witwa Islamic Jihad.
Ni umutwe wari usanzwe ukorera muri Gaza ariko usa n’udashaka umwanduranyo kuri Israel .
N’ubwo ari uko bimeze ariko, inzego z’ubutasi za Israel zaje kumenya ko uriya mutwe ufite imigambi yo kurasa kuri Israel bityo abasirikare b’iki gihugu barayitanga.
Muri uyu mwuka w’intambara, Misiri yaje kwitabazwa iba umuhuza ariko ntibyabujije ko Israel irasa muri Gaza.
Ikinyamakuru Haaretz cyo muri Israel cyanditse ko abasirikare bo mu Misiri ndetse n’abanyapolitiki b’aho barakariye Israel kuko ngo yarenze ku byo bari barumvikanye none ikaba yarabirenzeho igatangiza ibikorwa bya gisirikare kuri Gaza.
Guhuza impande zombi byasaga ni ibyatanze umusaruro ariko ngo Israel yarenze ku byo yari yariyemeje itangiza iriya mirwano.
Hagati aho Israel yo ikomeje ibikorwa byo gufata abantu ifiteho amakuru ko bafatanya n’imitwe yo muri Palestine cyangwa Gaza ikunze kuyigabaho ibitero.
Mu minsi ishize ingabo z’iki gihugu zifatanyije n’urwego rw’ubutasi imbere mu gihugu bita Shin Bet ndetse na Polisi irinda imipaka bafashe abantu bakorana n’umutwe witwa Popular Front for the Liberation of Palestine (PFLP).
Hari abantu 10 baherutse gutabwa muri yombi.
Intambara ya Israel iramutse ibaye ntiyaba ari yo ya mbere mu mateka.
Mu mwaka wa 1967 nabwo ibi bihugu byigeze kujya mu ntambara yiswe iy’iminsi itandatu .
Misiri yari ifatanyije n’ibihugu by’Abarabu byinshi ariko indege za Israel zibasha guca intege ingabo za biriya bihugu, ibitsinda ityo.
Ni nabyo yahise yigarurira igice kitwa Golan cyahoze ari icya Syria, ifata n’igice kimwe cy’uButayu bwa Sinaï.