Mu gihe Shampiyona z’imikino y’i Burayi zigeze aharyoshye, CANAL+ yatekereje ku Banyarwanda bifuza gutunga Dekoderi n’ibikoresho byayo ibashyiriraho Poromosiyo izarangirana n’ukwezi kwa Kanama, 2022.
Kuva Taliki 05 Kanama 2022, Shampiyona zikomeye ku mugabane w’i Burayi zarasubukuwe.
By’umwihariko, CANAL+ Group yongereye amasezerano y’uburenganzira bwo kwerekana iyi mikino yose harimo SERIE A yo mu Butaliyani, BUNDESLIGA yo mu Budage, LALIGA yo muri Espagne, LIGUE 1 yo mu Bufaransa, Shampiyona yo mu Bwongereza, Premier League ndetse n’imikino y’igikombe kiruta ibindi mu Burayi cya UEFA Champions League.
Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kuryoherwa n’ibi byiza, CANAL+ yatangije poromosiyo igenewe abifuza gutunga ibikoresho byayo.
Guhera kuri uyu wa Gatanu taliki 19 Kanama 2022 kugeza tariki 31 Kanama 2022, Dekoderi ya CANAL+ iragura Frw 5,000 mu gihe igiciro cya kuyimanika (installation)cyashyizwe ku Frw 5,000.
Ishami rishinzwe ubucuruzi muri CANAL+ Rwanda yatangaje ko iyi Poromosiyo yashyizweho mu rwego rwo kurushaho korohereza Abanyarwanda kubona serivisi za CANAL+ mu buryo bworoshye ndetse no kuryoherwa na porogaramu z’ingeri zose ibagezaho.
CANAL+ ifite abacuruzi hirya ni hino mu Rwanda n’amaduka yayo mu Mujyi wa Kigali afasha umukiliya kubona Dekoderi mu buryo bworoshye.