Ikigo cyitwa Star Wetland Center cyahembye ubuyobozi bw’ubusitani bwa Nyandungu kubera ubwiza n’akamaro bumariye ababusura n’abatuye Umujyi wa Kigali by’umwihariko.
Bwahawe igihembo cy’uko ari bwiza ku buryo bwashyizwe mu bundi 16 ku isi buteye neza, butanga umwuka mwiza uhumekwa n’ababuturiye.
Ni ubusitani kandi bugira uruhare mu kwigisha ababusura akamaro ko kwita ku bidukikije.
Ikigo cyahembye ubuyobozi bwa Nyandungu gisanzwe gihemba kandi kikita ku bigo biteza imbere ubukerarugendo binyuze mu kwita ku bishanga, imigezi n’inzuzi.
Inama yatangiwemo icyo gihembo ni mpuzamahanga, ikaba yahurije hamwe abahanga mu kurengera ibidukikije bo hirya no hino ku isi bahuriye muri Zambabwe mu nama bise 14th Meeting of the Conference of the Contracting Parties to the Ramsar Convention on Wetlands (COP14).
Ibihembo byatanzwe ni ikitwa Full Star Award n’ikindi kitwa Stars for People and Biodiversity kita k’uguteza imbere umurimo wo kubungabunga ibishanga, kwigisha abantu akamaro kabyo no kubyinjiza mu baturage.
Pariki nkorano ya Nyandungu iri kuri Hegitari 121 zirimo hegitari 70 z’igishanga nyirizina n’izindi 50 ziteyeho ishyamba.
Kuri ubwo buso hatuye kandi amoko 62 y’ibimera kandi, nk’uko The New Times yabyanditse, hari gahunda yo kwagura ubwo buso bukongerwaho izindi hegitari 43.
Ibiti n’amazi biri aho hantu bigirira akamaro ubwoko 200 bw’inyoni zahisemo kuza kuhagira ubuturo hamaze gusubirana.
Muri iki gihe hasohotse inyandiko irimo ubwoko bwose bw’inyoni zihatuye kandi abasura aha hantu bariyongera kuko mu mwaka wa 2022 bari 48,813, naho mu myaka ibiri yakurikiyeho (2024) babaye 6,754.
Mu mwaka wa 2016 nibwo Guverinoma yatangije umushinga wo guhindura Nyandungu ahantu nyaburanga hari pariki, bikorwa mu rwego rwo gusana iki gishanga no kugiha uburyo bwo gutuma ibinyabuzima bigihindura indiri yabyo.
Ni uburyo kandi bwo kurwanya isuri, bukaba barahaye abantu 4,000 akazi.
Kuva mu mwaka wa 2022 kugeza ubu, iki cyanya cyabaye nyabagendwa ku bantu bashaka kuruhuka, kwiga ibinyabuzima, bakanamenya ubwiza bwa Kigali.