Ubusizi ni imvugo y’inyunge yuje ibitekerezo n’inama bigamije guhwitura, gushima, gutaka cyangwa kwerekana igicyenewe mu muryango runaka w’abantu.
Ku byerekeye u Rwanda, Umunyarwandakazi w’umusizi witwa Nina Aziza Umutesi Salim avuga ko rucyeneye abasizi bavuga ibyo rwagezeho, bagahoza amarira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakagira uruhare mu kurwubaka.
Nina Umutesi Aziza ni Umunyarwandakazi w’umusizi wabigize umwuga.
Yabwiye Taarifa ko amaze imyaka 17 yandika imivugo akanayivuga ndetse ngo birenga ibi akandika n’imivugo ishobora gukorwamo filimi.
Ati: “ Nakoze imivugo kuva kera, mfite nk’imyaka 17 nibwo natangiye kwandika ubuvanganzo mba i Burundi.”
Yatubwiye ko icyo gihe yandikaga ashingiye ku marangamutima yazamurwaga n’ibyo yabonaga byakorerwaga abagore b’Abanyarwandakazi n’Abarundikazi mu ngo zabo, bahohoterwa n’abo bashakanye.
Ngo hari akarengane yabonaga kakorerwaga abagore n’abakobwa i Burundi kakamushengura umutima, agafata ikaramu akandika.
Indi ngingo Nina Umutesi Aziza Salim avuga yanditseho kandi n’ubu ashobora kwandikaho ni imyumvire yita ko idahwitse y’abagore b’Abisilamukazi bumva ko abagabo babo cyangwa abo bateganya kuzarushinga ari bo bazabitaho kuri buri kintu bacyeneye.
Ngo ibi ntibikwiye kuko hari ubwo umugore agera iwe uwo bashakanye akaba yakwitaba Imana cyangwa ubukene bukabatera.
Bityo rero Nina avuga ko ari ngombwa ko abagore bumva ko bagomba kwishakamo uburyo bwo kwigira, bakumva ko n’ubwo umugabo yabafasha ariko nabo ‘batagomba guterera agati mu ryinyo.’
Ashishikariza abakobwa n’abagore kumenya ko ‘ejo ari heza.’
‘Poetria La Muse ’…
Nina Umutesi Aziza Salim aherutse gusohora filimi yise ‘Poetria La Muse’ avuga ko ubusizi ari ikintu cy’ingenzi kandi ngo kigomba kuba gifite ahantu hakomeye gishinze imizi.
Yatubwiye ko amagambo Poetria La Muse ari amagambo y’Ikilatini avuga ‘Ikigirwamana cy’ubusizi’.
Mu Bugereki hafi buri kintu cyagiraga ikigirwamana cyacyo.
Yewe n’ubusizi bwari bugifite cyitwaga Calliope ariko Nina Umutsi Aziza Salim we yahimbye ikindi yise Poetria La Muse gifite umwihariko ku busizi bwe.
Poetria La Muse ngo ivanze ubusizi bw’Abagerezi n’Abarabu, bikaba umwihariko wayo.
Avuga ko ajya gukora iriya filimi yashakaga kuvuga ko abasizi burya bagira isoko bavomaho inganzo iyo akaba ari yo kigirwamana Poetria La Muse.
Ubusizi bwamugiriye akahe kamaro?
Mu myaka 17 amaze akora uyu murimo, Nina Aziza Umutesi Salim avuga ko yakungukiyemo inshuti kandi kamuha n’agafaranga yifashisha mu buzima bwe bwa buri munsi.
Avuga ko atibanda cyane ku kamaro kajyanye n’amafaranga ahubwo yite ku kwaguka kw’inganzo ye ndetse ngo afite umugambi wo guteza imbere ubusizi mu rubyiruko cyane cyane mu bangavu.
Ati: “ Ndateganya kuzahitamo abangavu mpugura mu busizi mbakangurire kwandika imivugo hanyuma ndebemo nk’itatu cyangwa ibiri ikoze neza kurusha indi ndebe uko yakorwamo filimi.”
Mu rugendo rwe rw’ubusizi ariko, asaba Leta kurushaho gutera ingabo mu bitugu abahanzi, ikagira icyo ibagenera mu ngengo yayo y’imari.
Incamake y’ubuzima bwe…
Nina Salim Umutesi Aziz ni Umunyarwandakazi wavukiye i Bujumbura mu Burundi, hari tariki 19, Gashyantare, 1992.
Guhera mu mwaka wa 2016 aba mu Rwanda, akaba ari ho akorera akazi ke.
Yahuguye benshi bakina filimi haba mu itsinda Mashariki no mu itsinda Imitana.
Filimi Poetria La Muse yayikiniye mu Itsina Mashariki Girls.
Abanyarwandakazi bo hambere mu busizi…
Nta Munyarwandakazi wamenyekanye mu busizi kuva u Rwanda rwabaho nka Nyirarumaga.
Ubusizi bwa Nyirarumaga
Igitabo “Un Abregé de l’Ethno-Histoire du Rwanda” cya Alexis Kagame ku ipaji ya 100 na 101 iyo kivuga kuri Nyirarumaga kigira kiti: Uwo mugabekazi mushyashya yari afite ububasha bwo kugaragaza ubushobozi bwe budasanzwe, atagombye kwiyambaza ubuhangange bw’uwo yari abereye umugabekazi. Nyirarumaga niwe wahimbye imimerere y’ibisigo by’iyandikamateka akabitoza abasizi b’i bwami.
Imvugo y’ubusizi yabagaho na mbere ya Nyirarumaga, ibyo bisigo bya kera bakitwa Ibinyeto.
Byari ibisigo bifite imikarago micye kandi bikanavuga amateka y’ingoma y’umwami umwe gusa.
Ubwenge bwa Nyirarumaga bwatumye ahimba igisigo yise Impakanizi, gikubiyemo amateka y’ingoma z’abami benshi uko zikurikirana.
Icyo gisigo cyari gicuze k’uburyo imikarago ivuga amateka y’ingoma ya buri mwami atandukana n’ay’indi ngoma agatandukanywa n’umukarago witwa Impakanizi.
Ubwo buryo bushya bwo kwandika amateka ya buri ngoma y’umwami kandi atandukanyijwe nay’undi kubera iyo myandikire mishya, byatumye habaho ubushobozi bwo kwandika urutonde rw’amateka y’u Rwanda yose.
Kuva icyo gihe abasizi b’i Bwami bakurikiza urwo rugero rw’ibisigo by’Impakanizi.
Nyirarumaga yongeraho no gushinga inteko y’Abasizi b’i Bwami, bazakomeza uwo mwuga wo kwandika amateka y’igihugu no kuyigisha abana babo kugira ngo ubusizi bwe buzabe uruhererekane rw’amateka y’igihugu ntazongere kwibagirana nk’uko byari byarabaye mu gihe cy’abami b’Umushumi.
Mu nkuru ikinyamakuru Umuseke kigeze kwandika nyuma y’ikiganiro cyahaye umunyamateka Padiri Bernadin Muzungu handitsemo ko ubwo Nyirarumaga yagirwaga umugabekazi w’ingoboka, yari asanzwe ari umwe mu bakobwa b’i Bwami ku ngoma ya Ndahiro Cyamatare Se wa Ruganzu Ndoli.
Iki gika kivuze ko no mu bakobwa bo mu Rwanda rwa kera cyane harimo abafite inganzo ngari mu bisizi.
Amaze kuba umugabekazi ubusizi bwe yabujyanye ibwami abutoza ab’aho, batangira kubika amateka y’u Rwanda binyuze mu kayabika mu busizi.
Kuva icyo gihe amateka y’u Rwanda ntiyongeye kwibagirana nk’uko byari bimeze mbere mu gihe cy’abami b’umushumi.