Masudi Watozaga Rayon Ari Mu Mazi Abira

Hari amakuru Taarifa ifite avuga ko kuri uyu wa Mbere hari inama yabereye mu Karere ka Bugesera yemerejwemo ko umutoza Masudi Djuma Irambona agomba gusezererwa.

Taarifa yahamagaye umuvugizi wa Rayon Sports Jean Paul Nkurunziza ngo agire icyo abitubwiraho ariko ntiyafashe telefoni ye.

Ibyo kwirukanwa kwa Masudi Djuma Irambona bivuzwe nyuma y’uko uyu mutoza atsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 2-0 mu mukino wabaye ku Cyumweru tariki 05, Ukuboza, 2021.

Mbere y’uyu mukino kandi, Rayon Sports yari yatsinzwe ibindi bitego 2-1, icyo gihe ikaba yaratsinzwe na APR FC.

- Advertisement -

Gutsindwa kwa Rayon Sports kwababaje abafana ba Rayon Sports ndetse bamwe batangira kujujura basaba ko Masudi yasezererwa.

Ikindi cyerekana ko abafana ba Rayon Sports babajwe no gutsindwa na Kiyovu ni uko amagambo yaherekeje amafoto Rayon Sports yashyize kuri Twitter agira ati: ‘Defeat at Kigali Stadium’

Ugenekereje mu Kinyarwanda bisobanuye ‘Gutsindirwa kuri Stade ya Kigali’.

Kiyovu yatsinze Rayon birayishegesha

Ku rundi ruhande, hari abafana bavuze ko ikibazo atari Masudi ahubwo ngo ni abakinnyi badashoboye harimo n’umukinnyi wo kuri gatatu.

Iby’iyirukanwa rya Masudi Djuma Irambona kandi byagarutsweho n’ikinyamakuru Flash ku rukuta rwayo rwa Twitter.

Turakomeza kubakurikiranira iby’iyi nkuru…

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version