Ubutabera Bw’u Rwanda Bunengwa Kwihutira Gufunga

Mu basomyi ba Taarifa hari umugore cyangwa umugabo ufite inshuti cyangwa uwo bashakanye ugiye kumara amezi atandatu afunzwe ‘by’agateganyo.’ Impaka mu banyamategeko ku mpamvu zitera ubucucike bukabije mu magororero y’u Rwanda zisa n’izabuze gica!

Ariko kuki ubutabera bwihutira gufunga abakekwaho ibyaha? Ese nta bundi buryo buteganywa n’amategeko abakekwaho ibyaha bajya bakurikiranwa? Ni ngombwa ko urezwe wese afungwa?

Ibi bibazo biri mu biherutse kugibwaho impaka n’abanyamategeko bari bitabiriye ikiganiro ‘Ishusho y’Icyumweru’ cya RBA.

Uwari uhagarariye Sosiyete sivile witwa John Mudakikwa yasobanuye uko abona iki kibazo.

- Advertisement -

Avuga ko ari ikibazo gihangayikishije Abanyarwanda cyane cyane abakora mu burenganzira bwa muntu.

Kuri we, ni ikibazo gishingiye ku kutubahiriza uburenganzira bw’abagororwa kubera ko n’ubwo byemewe ko hari ahantu umuntu ashyirwa kugira ngo agororwe, hari uburenganzira bw’ibanze agomba kuba ahafitiye.

John Mudakikwa ati: “Umuntu agomba gufungwa mu buryo bwubahirije uburenganzira bwa muntu. Iyo hari ubucucike nk’ubwo buri ku kugero cya 170% hari uburenganzira bw’ibanze adashobora kubona burimo uburyamo, ibyo kurya n’ibindi…”

Iyi mpirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu ivuga ko ubucucike mu magororero bugira ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda kubera ko hari amafaranga Leta ishyira mu kwita kuri abo bantu bafunzwe muri ubwo buryo.

Avuga ko kuba Leta yita ku bantu 80,000 bari mu magororero biyitwara ingengo y’imari nini kandi yagombye gushyira mu bikorwa bifitiye akamaro Abanyarwanda muri rusange.

Ingingo ya gatatu avuga ko igaragaza ko ubucucike buhangayikishije ari uko iyo abantu bafunzwe bigira ingaruka no ku mibereho y’abo bafitanye isano.

Mudakikwa yavuze ko abantu bafunzwe muri ubwo buryo kandi batarahamijwe ibyaha, bibateza ihungabana mu mutwe n’ababo bikaba uko kuko baba babona ko abantu babo bazira ubusa.

Ati: “ Ugasanga nyuma y’igihe runaka umuntu ahindutse umwere! Muri icyo gihe mu by’ukuri uwo muntu aba yaragize ihungabana rikomeye.”

John Mudakikwa

Asaba abo bireba bose gukora ibishoboka byose kugira ngo ubucucike bugabanuke, imibare y’abafungiye mu Rwanda ibe ntawe irenganya kandi igendeye ku bipimo mpuzamahanga.

Kuri iki kibazo, umunyamategeko witwa Me Andrew Kananga avuga ko kugorora abantu bananiranye ari ngombwa kuko nta gihugu kitagira ubwo buryo.

Ati: “ Kuba abantu bafungwa ntabwo ari ikibazo kuko baba bakosheje ariko ingingo ya 29 y’Itegeko nshinga ivuga ko Abanyarwanda bafite uburenganzira ku butabera buboneye.”

Umunyamategeko Kananga avuga ko umuntu ufunzwe aba afite uburenganzira bwo kuvuzwa, kuryama ahantu heza, ubwo kurya…akongeraho ko intego iba ari ukubagorora bakazagaruka mu muryango nyarwanda.

Me Andrew Kananga ukora mu kigo cy’abanyamategeko kitwa Legal Aid Forum avuga ko ubucucike buri mu magororero y’u Rwanda butigeze bubaho kuva na kera na kare!

Avuga ko n’ubwo mu gice cya Gacaca bwari bwinshi, ngo impamvu yabyo yarumvikanaga, ariko akungamo ko ubwo imanza za Gacaca zacibwaga, ubwo bucucike bwagabanutse.

Kuri we ngo kuba abantu ari benshi mu magororero bituruka ku manza z’ibyaha bisanzwe bidakomeye nka Jenoside cyangwa ibindi byaha by’ubugome.

Ni ibyaha ‘bisanzwe.’

Kananga avuga ko ikibabaje kandi gitangaje ari uko amategeko agenga imikurikiranire y’ibyaha n’imifungire asobanutse neza ariko ntakurikizwe.

Asanga bibabaje kuba hari abantu bafungwa ‘by’agateganyo’ ariko bigasa n’aho ‘bakatiwe.’

Ati: “ Iyo minsi 30 y’agateganyo irazamuka ikazagera no mu mezi angahe…”

Me Kananga yavuze ko mu mwaka wa 2013 abari bafunzwe by’agateganyo mu magereza yo mu Rwanda bari ku kigero cya 38% ariko muri iki gihe ni hagati ya 18% na 20%.

Me Andrew Kananga

Iyi mibare ngo ni minini kandi bitari ngombwa kuko amategeko avuga ko abantu bakurikiranwa bari hanze kuko ‘gufungwa atari ihame’.

Ubundi gufungwa ni amaburakindi, exception.

Ukurikiranywe ashobora no gutanga ingwate cyangwa amande, ntafungwe cyangwa se akumvikana n’uwo yakoreye icyaha akamuca icyiru n’ibindi.

Umuntu ashobora gutegekwa kuguma iwe ntahave, ashobora kwambikwa ikoranabuhanga rituma atagira aho atarabukira hatari mu ho yemerewe n’ibindi.

Nyuma yo kwerekana uko abakora ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha bihutira gufunga Abanyarwanda, Me Kananga avuga ko bidacira aho gusa ahubwo no mu miburanirishirize y’icyaha nyirizina n’aho hari ibyuho.

Yemeza ko abacamanza bafite ububasha bwo kuba uregwa yasubikirwa igifungo, cyangwa agatanga amande angana n’uburemere bw’icyaha ahamijwe cyangwa abacamanza bagakatira uregwa igihano cyo gukora imirimo nsimburagifungo ifite igihugu akamaro.

Ibi byose ngo ntibikorwa ku rwego amategeko abiteganyaho bityo abacamanza bakongera ikibazo cy’ubwinshi bw’abafunzwe kandi bitari ngombwa.

Icyakora, ashima Perezida wa Repubulika ko ajya aha abantu imbabazi binyuze mu bubasha ahabwa n’amategeko.

Me Kananga yavuze ko Perezida Kagame amaze guha imbabazi abantu 8000.

Uko ubushinjacyaha bubisobanura…

Umuvugizi w’uru rwego witwa Faustin Nkusi avuga ko ntawahakana ko amagororero y’u Rwanda atarimo ubucucike bw’abayafungiwemo.

Faustin Nkusi

Ariko ntiyemeranya n’ibivugwa ko abantu bose ubushinjacyaha bwakiriye bubafunga.

Nkusi avuga ko abavuga gusa iby’abantu bafungwa, bitazi cyangwa se birengagiza nkana ko hari n’abafungurwa.

Mu buryo buhabanye n’ibyo abamubanjirije bemeza, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bwa Repubulika yemeje ko abari mu magororero bayarimo kuko ari ko inkiko zabyemeje.

Mugenzi we uvugira inkiko z’u Rwanda ari we Harrison Mutabazi yasubije ko ibyo Nkusi avuga ARI BYO.

Harrison Mutabazi

Nkusi avuga ko inkiko ziha abantu uburyo bwo kuburana, bamwe bakanajurira ariko inkiko zikanzura ko bashyirwa mu magereza kubera impamvu.

Abafungwa mu buryo bw’agateganyo ngo bikorwa kubera ko haba hari impamvu ‘zikomeye’ zirimo iyo gucika ubutabera, iyo guhungabanya imigendere y’iperereza n’izindi

Mu kwerekana ko abarezwe bose batafunzwe, Faustin Nkusi yagaragaje ko hari amadosiye menshi bataregera ahubwo agashyingurwa kuko nta mpamvu zikomeye baba babona ko zakora idosiye ijyanwa mu rukiko.

Mu mwaka wa 2022/2023, ubushinjacyaha bwakiriye dosiye zivuye muri RIB zingana na 96,000.

Izo bashyikirije inkiko ni dosiye 48,901, izindi zigera ku 46.924 zirashyingurwa, bivuze ko abazaregwamo barekuwe, amadosiye arashyingurwa.

Faustin Nkusi avuga ko indi mpamvu izamura umubare w’abafunzwe ari uko abantu baregera inzego biyongereye kubera ‘kuzigirira icyizere.’

Icyo cyizere cyatangiye kugaragara guhera mu mwaka wa 2015.

Icyakora ngo abantu ntibakwiye kumva ko ari ibyaha byiyongereye, ahubwo ngo ni umubare w’abantu babwira inzego ‘ibyababayeho.’

Urwego rw’Inkiko ruvuga ko gufunga abo inkiko zahamije ibyaha, bikorwa  mu ihame ry’uko ‘ubutabera butangwa mu izina rya rubanda.’

Ku muvugizi w’uru rwego ari we Harrison Mutabazi ngo bafunga mu izina rya rubanda kandi bigatanga ubutabera buboneye.

Avuga ko umucamanza abanza gusobanura impamvu inteko iburanisha yemeje ko runaka afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Iyo minsi kandi ngo iba ishobora kujuririrwa.

Mutabazi avuga ko n’ubwo hari ubwo buryo bwo gufunga umuntu bitewe n’icyemezo cy’umucamanza kandi gishobora kujuririrwa, atakwirengagiza ikibazo cy’amanza nyinshi n’abacamanza bake.

Niyo mpamvu umucamanza umwe aba agomba guca imanza zikabakaba 50 ku kwezi.

Indi ngingo uyu mugabo wakoze mu butabera igihe kirekire avuga ko ikomeye mu micire y’imanza mu Rwanda ni uko buri ngingo igize urubanza iba igomba gushingirwaho rukatwa.

Buri rubanza kandi rugomba kuba rwarangiye mu gihe cy’iminsi 30.

Gukora ibyo byose bifata umwanya kandi bisaba ubwitonzi.

Muri iyo minsi umucamanza aba agomba gukora k’uburyo urubanza rudatinda, ubutabera bugakererwa kugera k’umuntu ubukwiye, ariko nanone akirinda guhubuka kuko ‘ubutabera buhubukiwe, buba bupfuye.’

Guhera mu mwaka wa 2015 imanza inkiko zakira zikubye inshuro enye(4) ariko umubare w’abacamanza ntuwiyongera.

Ubwo yahabwaga ijambo ngo agire icyo avuga ku ngingo Faustin Nkusi na Harrison Mutabazi bari bamaze gutanga zisobanura impamvu z’iki kibazo, Me Andrew Kananga yavuze ko hagombye kubaho kwicara kw’inzego zose hakigwa uko umuti urambye w’iki kibazo wavugutwa.

John Mudakikwa nawe yasabye ko ubutabera bw’u Rwanda bwareka gushyira imbere gufunga ahubwo bukimakaza ubwunzi cyangwa ubundi buryo buteganywa n’amategeko mu mitangire y’ubutabera.

Ubutabera Perezida Kagame ashaka ko buhabwa Abanyarwanda…

Taliki 22, Nzeri, 2021 ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w’ubutabera Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Perezida Kagame yamubwiye ko agomba gukora k’uburyo Abanyarwanda babona ‘ubutabera bifuza.’

Yagize ati: “Ati “Ngira ngo Ugirashebuja benshi muramuzi, icyo navuga mu magambo make ni uko imirimo ashinzwe n’abo agiye kuyifitanya nabo, bose ngira ngo kubera ko buri umwe afite ubushobozi n’imyumvire y’iyo nshingano n’uburemere bw’ubutabera twifuza gukomeza kubaka, ibyo ngira ngo bizafasha kugira ngo dufatanye twese dukemure ibibazo bitandukanye.”

Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bateze byinshi kuri Guverinoma na za minisiteri zitandukanye.

Ati “Mu by’ubutabera, Abanyarwanda birumvikana ko bifuza ko bagira ubutabera mu bibazo bimwe na bimwe bahura nabyo. Ndibwira rero ko nta gishya, nta kidasanzwe, ibintu birumvikana, ngira ngo Ugirashebuja aje mu kazi nubundi yari asanzwe afitemo uruhare cyangwa se umwuga ugomba kuba, uko yawukurikiranye waramuteguye kuba yafata inshingano nk’izi.”

Nk’uko Perezida Kagame abivuga, ubutabera Abanyarwanda bifuza ni ubutabera butarenganya, buhana uwahamwe n’icyaha bukarenganura uzira akarengane.

Perezida Kagame Yakiriye Indahiro Ya Minisitiri w’Ubutabera Mushya

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version