Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubutasi Bwa DRC Bumaranye Amezi Atatu Umujyanama Wa Corneille Nangaa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ubutasi Bwa DRC Bumaranye Amezi Atatu Umujyanama Wa Corneille Nangaa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 April 2024 11:39 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Eric Nkuba Shebandu w’imyaka 52 y’amavuko ku wa Gatatu taliki 05, Mata, 2024 yeretswe itangazamakuru rikorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo nyuma y’ifatwa rye ryabaye muri Mutarama, uyu mwaka.

Yabanje gufatirwa ku kibuga cy’indege cya Dar es Salaam muri Tanzania ubutegetsi bw’iki gihugu bumusubiza Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Uyu mugabo mu mpera za 2023 yari asanzwe ari Umunyamabanga w’Ishyaka riherutse gushingwa na Corneille Nangaa rihuriwemo n’imitwe itandukanye irimo na M23.

Baryise Alliance Fleuve Congo rikemeza ko riharanira gukuraho ubutegetsi bw’igitugu bwa Perezida Felix Tshisekedi.

Umunyamakuru w’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, RFI, witwa Pascal Mulegwa yatangarije kuri X ko urwego rwa Tanzania rushinzwe abinjira n’abasohoka ari rwo rwafashe Eric Nkuba Shebandu rumusubiza ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Mulegwa avuga ko hari ibaruwa yanditswe n’abo mu muryango wa Nkuba bayandikiye Ambasaderi wa Tanzania i Kinshasa irimo ubutumwa buvuga ko uburyo yafashwemo budakurikije amategeko mpuzamahanga.

Abo mu muryango we kandi banenga ibyo Tanzania yakoze kuko ngo bidakwiye gukorwa n’igihugu nkayo gisanzwe kizwiho gukurikiza amahame ya Demukarasi.

Ubwo M23 yihuzaga na Corneille Nangaa n’indi mitwe ya gisirikare, bakoze icyo bise Alliance Fleuve Congo bemeza ko Corneille Nangaa aba umuhuzabikorwa w’iri huriro.

Icyo gihe hari amafoto n’amashusho byashyizwe kuri X byerekana Eric Nkuba Shebandu ari kumwe na Corneille Nangaa, Gen Makenga, Bertrand Bisiimwa, Col Byamungu na Col Nzinzi bo muri M23.

Eric Nkuba( ubanza ibumoso)
Aha yari ari kumwe n’abagaba bakuru ba M23

Amakuru ataratangazwa n’urwego rudafite aho ruhengamiye avuga ko Eric Nkuba yafashwe muri Mutarama, 2024 Tanzania imuha Repubulika ya Demukarasi ya Congo, nayo imara amezi atatu itaramwereka itangazamakuru.

Nyuma yo gufatwa, abashinzwe iperereza rya DRC babajije uyu mugabo abandi bantu baba bakorana yeruramo izina rya Joseph Kabila.

Umva video yabivuzemo:

#RDC🇨🇩: Les services partagent les « aveux » de Éric Nkuba citant John Numbi, Claudel Lubaya, Joseph Kabila, Joseph Olengankoy, Bob Kabamba, Adam Chalwe et Patient Sayba parmi les « contacts politiques » de l’AFC pic.twitter.com/zgNKQ9n67j

— Pascal Mulegwa (@pascal_mulegwa) April 5, 2024

TAGGED:CongoDRCfeaturedIntambaraNangaa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Itabi N’Inzoga Biracyari Ikibazo Mu Banyarwanda
Next Article Perezida Kagame Yakiriye Mugenzi We Wa Tchèque
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rulindo: Yafatanywe Ayo Kwishyura Abacukura Amabuye Mu Buryo Butemewe

Kirehe: Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Inshuti Ya Trump Yishwe 

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUmutekano

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?