Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubutegetsi Bwitwaje COVID-19 Bubangamira Itangazamakuru
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Andi makuru

Ubutegetsi Bwitwaje COVID-19 Bubangamira Itangazamakuru

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 April 2021 7:35 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gihe isi ikeneye amakuru arambuye kandi yuzuye muri iki gihe yugarijwe na COVID-19, ubushakashatsi buherutse gukorwa na Reporteurs Sans Frontières( RSF) butangaza ko itangazamakuru ribangamiwe mu bihugu 132 mu bihugu 180 bwakorewemo.

Ubundi bushakashatsi bwasohowe na World Press Freedom Index 2021, bwerekana ko itangazamakuru ryahagaritswe mu buryo bwuzuye mu bihugu 73,ahandi ryabangamiwe cyane mu bihugu 59, iyi mibare ikaba ingana na 73% by’ibihugu 180 bwakorewemo.

 Umunyamabanga mukuru wa RSF witwa Christophe Déloire avuga ko gukumira itangazamakuru ari uguha urwaho COVID-19 kuko risanzwe ari uburyo bwiza bwo guhugura abantu uko bakwirinda  ibibazo bibugarije.

Buriya bushakashatsi bwerekana ko bumwe mu butegetsi bwo mu bihugu by’Aziya  byo mu Nyanja ya Pacifique bwabonye COVID-19 mo urwitwazo rwo kuniga itangazamakuru, binyuze mu gushyiraho amategeko akumira imikorere iyo ari yo yose yisanzuye yaryo.

Muri ibyo bihugu harimo Malaysia.

Iki gihugu gishinjwa na RSF kwitwaza ko hari amakuru y’ibihuha yatangazwaga kuri COVID-19, maze kikabuza n’ibindi binyamakuru gukora.

Cyatangaje ko gutangaza amakuru atari yo kuri iriya ngingo ari icyaha gihanwa n’amategeko( criminal offence).

Ubushinwa nibwo bwaje ku mwanya wa mbere muri kariya karere k’isi, kuko bwakomeje gucungira hafi imikoreshereze ya murandasi mu baturage babwo.

Time yanditse ko mu Bushinwa, Leta yashyizeho uburyo bwo gucunga uko abaturage babwo bakoresha murandasi, ibi RSF ikavuga ko ari bumwe mu buryo bwo kubuza abaturage kwisanzura mu bitekerezo.

Tuributsa ko u Bushinwa ari cyo gihugu cya mbere ku isi gifite abaturage benshi kandi bakaba ari nabo benshi bakoresha murandasi ku isi.

Ibihugu bimwe byafashe COVID-19 nk’uburyo bwiza bwo kuniga itangazamakuru

 Kuba COVID-19 yaratumye za Leta zanzura ko abaturage bazo batagomba kuva mu ngo( mu bihe bya Guma mu rugo) hari hamwe abanyamakuru nabo bangiwe kuva mu ngo kugira ngo bakore akazi kabo.

Igihugu cya El Salvador nacyo kiri mu bitungwa agatoki mu kubangamira abanyamakuru  kuko cyababujije gukora inkuru zivuga uko Leta yarwanyije kiriya cyorezo.

Misiri nayo ni uko.  Iki gihugu cyabujije abanyamakuru gutangaza imibare y’abanduye, abakize n’abahitanywe na COVID-19.

Benshi barafunzwe kuko batangaje imibare idahuye n’iyo Leta ishaka.

Muri Zimbabwe, umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye yarafunzwe nyuma yo gusohora inkuru y’akumiro(scandal)yavugaga uko amasoko yo gutanga ibikoresho byo kurwanya COVID-19 yajemo ruswa.

Ibihugu 10 bya mbere mu kutabangamira itangazamakuru

Tanzania ya Magufuli nayo yashyizwe mu majwi kuko Perezida Magufuli yari yarabujije ko abaturage be bakurikiza ingamba za WHO/OMS ndetse n’itangazamakuru ntiribyandikeho.

Igitangaje ni uko na Norvège yari iya mbere ku isi mu guha ubwisanzure itangazamakuru yakumiriye abanyamakuru kugera kuri amwe mu makuru avuga kuri kiriya cyorezo!

Mu Buhinde, abanyamakuru bari basanzwe bazwiho gukebura Leta, COVID-19 yaraje batangira kwitwa  abanzi bayo, bitwa abantu badakunda igihugu.

Ibindi bihugu byagarutsweho n’iriya raporo ni Myanmar, Belarus, Thailand, Philippines, Cambodia na Indonesia.

Ahandi basanze ikibazo ni Hong Kong na  Australia.

Hari aho byagenze neza…

Ku rundi ruhande ariko, RSF ishima ko hari ibihugu ‘byahaye agahenge’ abanyamakuru, bandika inkuru ku ishyirwa mu bikorwa by’ingamba zo kwirinda COVID-19 birimo Brazil na Venezuela.

Afurika nayo yitwaye neza. Ingero zitangwa ni u Burundi na Mali, aho abanyamakuru bahawe uburenganzira bwo gukora n’ubwo bitari byoroshye kubera ibibazo bya politiki.

Ngo n’ubwo Donald Trump yari yarazengereje abanyamakuru bo muri USA, ariko ngo iki gihugu gifite abanyamakuru bafite ubwigenge bugaragara.

TAGGED:AbanyamakuruCOVID-19featuredIbihuguIgihuguIngambaItangazamakuruLeta
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Bufaransa Bwimye U Rwanda Zimwe Mu Nyandiko Ku Ruhare Rwabwo Muri Jenoside
Next Article Perezida Idriss Déby Yishwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?