Ubutumwa Bugenewe Umusoreshwa Mbere y’Itariki Ntarengwa!

Abasoreshwa b’Abanyarwanda baragirwa inama yo kwirinda gutinda kumenyekanisha umusoro no kuwutangira igihe kuko iyo bitagenze uko, abatarabikurikije bahura n’ibibazo birimo amande cyangwa gufungirwa ubushabitsi.

Bwana Jean Paulin Uwitonze akaba ari Komiseri wungirije muri Rwanda Revenue Authority ushinzwe  abasora yabwiye Taarifa ko biri mu nyungu z’abasoreshwa kumenyekanisha umusoro hakiri kare no kuwutangira igihe.

Yabasabye ko bagomba gukora imibare y’ibyo binjije n’umusoro bagomba guha Leta bakawumenyekanisha ku gihe cyagenwe.

Kuri we ibi bizarinda abasoreshwa guhura n’ibibazo birimo gucibwa amande cyangwa gufungirwa ubushabitsi(business) kandi barahawe umwanya uhagije wo kubikora kandi bakibyibutswa kenshi.

- Advertisement -

Bwana Jean Paulin Uwitonze avuga ko ibyiza ari ukwitegura mbere, bakamenya uko ibaruramibare rihagaze, bakamenyekanisha ibyo basabwa hakiri kare.

Yabwiye Taarifa ati: “  Turashishikariza abasoreshwa bose kwita ku imenyekanisha ry’umusoro wabo hakiri kare kuko itariki ntarengwa ari tariki 31, Werurwe, 2021.”

Kuri we hari bamwe mu basoreshwa bataramenya gutandukanya imenyekanisha musoro no gusora nyirizina.

Avuga ko imenyekanisha musoro ari uburyo bwo kumenyesha Rwanda Revenue ibyo umusoreshwa yungutse n’umusoro agomba Leta nyuma hakazakurikiraho kuwusora.

Uwitonze ati: “ Kumenyekanisha umusoro hakiri kare birinda umusoreshwa kuzajya ku gitutu cyo kubikora ku munota wa nyuma. Kubikora kare bituma umusoreshwa amenya uko ibaruramari rye ryifashe, agashobora kugira ibyo akosora hakiri kare. Abantu kandi bagomba kureba uko business zabo zihagaze, bakabikora bazirikana ko hari izahungabanyijwe n’ingaruka za COVID-19. Turabasaba kwita k’ukumenyekanisha umusoro wabo hakiri kare kandi biri mu nyungu zabo.”

Abasoreshwa basabwa kumenyekanisha uko ubucuruzi bwabo bwagenze  mu mwaka w’ubucuruzi wa 2020 kandi za mudasobwa za RRA zizabara zirebe ayo bari bishyuye n’ayo batari bishyuye mbere y’uko ingamba zo kwirinda COVID-19 zifatwa.

Kora imibare yawe hakiri kare, umenyekanishe imisoro kandi usorere ku gihe cyagennye

Mudasobwa zizerekana amafaranga bagomba Leta hakuwemo ayo bishyuye mbere ndetse n’ayo basonewe bitewe n’ibihe u Rwanda rwaciyemo muri ibi bihe bya COVID-19.

Abasoreshwa bandikishije ubucuruzi muri 2020 nabo bagomba kumenyekanisha umusoro wabo hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

Ikindi ni uko bagomba kwibuka kumenyekanisha uko ubushabitsi bwabo bwagenze mu gihe cy’umwaka wose, batitaye k’ukuba barafunze cyangwa ntibafunge kubera COVID-19.

Kumenyekanisha umusoro no kuwishyura bishobora gukorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga binyujijwe ku rubuga:www.rra.gov.rw.

Mu Rwanda gusora biteganywa n’Itegeko Nº 016/2018 of 13/04/2018.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version