Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubuyobozi Bw’Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal Bwongewemo Amaraso Mashya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ubuyobozi Bw’Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal Bwongewemo Amaraso Mashya

admin
Last updated: 28 July 2021 6:08 pm
admin
Share
SHARE

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal (KFH) bikomeje gukorwamo impinduka, aho Dr. Edgar Kalimba wari umuyobozi wungirije w’ibi bitaro yasimbuwe na Frédéric Ngirabacu.

Leta y’u Rwanda imaze igihe ishaka uko Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byashyirwa ku rwego mpuzamahanga, nka bumwe mu buryo bwagabanya uko Abanyarwanda bajya kwivuriza hanze y’igihugu.

Muri Mata 2016 yasinyanye amasezerano y’igihe kirekire n’Ikigo Oshen Health Care Rwanda Ltd gishamikiye kuri Oshen Group cyo muri Angola, yo gucunga KFH, ariko ikaguma ari ibitaro bya Leta.

Ibintu ariko ntibyagenze neza kuko ku wa 2 Mata 2019 Leta itari yishimiye imikorere y’icyo kigo yasheshe amasezerano, maze biriya bitaro bihabwa imiyoborere mishya.

Icyo gihe Dr Kalimba Edgar ni we guhera muri Mata 2019 wagizwe Umuyobozi Mukuru w’agateganyo.

Yari amaze umwaka ari Umuyobozi wa Serivisi z’Ubuvuzi muri Jeanne Ebori Mother-Child Foundation Hospital Center (CHUMEFJE) i Libreville muri Gabon.

Muri Kanama 2020 KFH yahawe umuyobozi mukuru mushya, Prof. Miliard Derbew, ukomoka muri Ethiopia. Ni umuganga ubimazemo imyaka igera muri 30 ndetse yari umwarimu w’ibijyanye no kubaga muri Kaminuza ya Addis Ababa.

Dr. Kalimba yahise amwungiriza.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Ibitaro bya Faisal byatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko byabonye umuyobozi mukuru wungirije mushya, Frédéric Ngirabacu.

Byakomeje biti “Dushimishijwe cyane n’uko ubaye umwe muri twe!”

Frédéric Ngirabacu ni we muyobozi wungirije wa KFH

Ngirabacu asanzwe azwi cyane mu bikorwa bijyanye n’ubujyanama mu gukora ubucuruzi n’imari. Mu 2011 yashize ikigo Freddy N Consulting Ltd.

Amaze igihe kinini ari umuyobozi ushinzwe ibikorwa w’ikigo Entreprenarium gikorera mu Rwanda, Senegal na Gabon, gifite ibikorwa birimo gutanga amahugurwa ku bagore ba rwiyemezamirimo no guha igishoro abagitangira ubucuruzi.

Taarifa yamenye ko Dr Kalimba yahise asubira mu kazi ke nk’umuganga uhoraho w’abana mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Dr Kalimba ni inzobere mu kuvura abana

Ni inzobere ibimazemo imyaka irenga 10, nk’umuganga w’abana by’umwihariko wibanda ku ndwara z’ubuhumekero.

Ibi bitaro kuri uyu wa Gatatu byatangaje ko byashyizeho umwanya mushya mu bitaro, w’Umuyobozi ushinzwe serivisi z’ubuvuzi (Chief Medical Officer).

Ni umwanya wahawe Dr. Sendegeya Augustin wari umaze igihe ayobora Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare, CHUB.

Dr. Sendegeya ni we uzaba ashinzwe ibikorwa byose by’ubuvuzi, gukurikirana iyubahirizwa ry’amahame y’ubuvuzi no guharanira ko abarwayi bahabwa serivisi zo ku rwego rwo hejuru, nk’uko KFH yabitangaje.

Dr Sendegeya ni we ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi

Ibi bitaro biri mu mavugurura ku buryo intego ari uko uyu mwaka wa 2021 uzashira bitanga serivisi zo gusimbura ingingo haherewe ku mpyiko, ku buryo nk’umuntu ufite izitagikora, abonye umuha urwo rugingo bakarumushyiriramo bidasabye kujya mu Buhinde.

Ibi bitaro bivuga ko byashyizeho gahunda y’imyaka itanu igamije kuzamura ubushobozi mu nzego zose, zaba abaganga n’ababafasha, ibikoresho bakenera n’ibikorwa remezo by’ibitaro.

Mu bijyanye n’ibikorwa remezo, muri ibi bitaro hari inyubako nyinshi nshya, icyiciro cya mbere cyo kwagura ibi bitaro kikazatahwa vuba.

Ibi bitaro bishaka kongera ubushobozi bukava ku bitanda 160, hagashyirwaho n’ikigo cy’ubushakashatsi.

Mu mwaka ushize hanashyizweho The King Faisal Hospital Rwanda Foundation, ifite inshingano zo gushyigikira abashakashatsi, amahugurwa no gusangira amakuru y’ubushakashatsi kimwe n’ubufatanye bw’izindi nzego hagamijwe ubushakashatsi.

Muri ubwo buryo ibitaro bizajya binafasha abarwayi badafite ubushobozi bwo kwivuza, hanakorwe ubushakashatsi ku ndwara zitandura hagamijwe kuzirinda no kwisuzumisha hakiri kare.

Icyo gihe bizaba binashoboka kwimura abaganga bakajya kubaga abarwayi hirya no hino mu gihugu ndetse iyo gahunda ikazashyigikira uburezi bwo ku rwego rwo hejuru mu rwego rw’ubuvuzi.

TAGGED:Dr Edgar KalimbaDr. Sendegeya AugustinfeaturedFrédéric NgirabacuIbitaro Byitiriwe Umwami FaisalKFH
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yerekanye Amahirwe Menshi Ari Mu Bufatanye Bwa Afurika Na Amerika
Next Article Malawi Ntizemera Kuba Indiri Y’Abakora Iterabwoba- IGP Wa Malawi Abwira Uw’U Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?