Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubuzima Bw’Abaturage Bugomba Kuza Mbere – Kagame Avuga Ku Isubikwa Rya CHOGM 2021
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ubuzima Bw’Abaturage Bugomba Kuza Mbere – Kagame Avuga Ku Isubikwa Rya CHOGM 2021

Last updated: 08 May 2021 6:16 am
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yavuze ko icyemezo cyo gusubika ubugira kabiri Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bagize Umuryango wa Commonwealth, kitoroshye, ariko ubuzima bw’abaturage bugomba gushyirwa imbere y’ibindi byose.

Gusubika CHOGM 2021 ni icyemezo cyafashwe kubera ubwandu bwa COVID-19 bukomeje kwiyongera hirya no hino mu bihugu bigize uyu muryango, bitewe n’ubwoko bushya bwa Coronavirus yihinduranyije. Ni nako imibare y’abapfa igenda izamuka.

Mu nyandiko yemeza isubikwa ry’iyi nama, Perezida Kagame yagize ati “Icyemezo cyo gusubika CHOGM ku nshuro ya kabiri ntabwo cyoroshye. Ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage bose ba Commonwealth muri iki gihe gikomeye bigomba kuza ku mwanya wa mbere. Twiteguye kuzakira i Kigali umuryango wa Commonwealth muri CHOGM mu gihe gikwiriye.”

Iyi nama yagombaga kuba mu mwaka ushize, ariko nabwo isubikwa kubera COVID-19. Muri uyu mwaka yari kuzaba ku wa 21-26 Kamena.

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yavuze ko COVID-19 ikomeje kugira ingaruka zikomeye ku bihugu binyamuryango, ku buryo bimwe bikomeje gupfusha abaturage benshi ndetse bikagira n’ibindi bihombo.

Ati “Birababaje kuba tudashobora guhuriza hamwe abayobozi muri Commonwealth ngo baganire byinshi muri ibi bibazo, ariko tugomba kuzirikana ingorane zikomeye inama zihuza abantu benshi zishobora kutugiraho twese.”

Yashimiye uburyo u Rwanda rwari rwiteguye kwakira CHOGM.

Hemejwe ko CHOGM 2021 isubikwa, itariki izaberaho ikazatangazwa nyuma. U Rwanda nubundi nirwo ruzayakira.

Byari byitezwe ko iyi nama izaba abantu bari kumwe aho kuba mu buryo bw’ikoranabuhanga bumaze iminsi bwifashishwa, ikitabirwa n’abantu babarirwa hagati ya 7000 – 10.000.

Umunyamabanga mukuru muri Commonwealth Madamu Patricia Scotland ubwo yajyaga guhura na Perezida Kagame
Yakiriwe na Perezida Kagame baganira kuri byinshi
TAGGED:CHOGM 2021featuredPatricia ScotlandPaul Kagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article CHOGM 2021 Yagombaga Kubera Mu Rwanda Yongeye Gusubikwa
Next Article Minisitiri W’U Bufaransa Ushinzwe Afurika Yahuye Na Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

You Might Also Like

Ibidukikije

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ubwoba Ku Bitero By’Ikoranabuhanga Ku Bakiliya Bwatumye MTN Ihanga Agashya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Dagalo Uvugwaho Gukora Jenoside Muri Sudani Ni Muntu Ki?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?