Ubwato Bw’Intambara Bw’U Burusiya Mu Nyanja Bwiteguye Kurwana

Igisirikare cy’u Burusiya cyohereje abasirikare bacyo barwanira mu mazi mu Nyanja y’Umukara aho bwiteguye intambara bibaye ngombwa, bukayirwana na Ukraine ifatanyije n’inshuti zayo zo muri NATO/OTAN.

Hashize iminsi mike u Burusiya bwohereje abasirikare 50 000 ku mupaka ubugabanya na Ukraine, mu gihe Ukraine nayo yashyize ibifaro hafi y’umupaka n’u Burusiya.

Abasirikare ba Ukraine kandi bacukunye indake ndende hafi kugira ngo bazazifashishe nibiba ngombwa.

Ku byerekeye ubwato bubiri bw’intambara bw’u Burusiya, biragaraga ko iki gihugu kiri gutegura intambara kuko kohereza ubwato bubiri bw’intambara burimo abasirikare n’ibikoresha bya gisirikare ntibisanzwe mu gace kataherukagamo imirwano.

- Advertisement -

Ni ubwato bushobora gutwara ibifaro n’ibisasu babyo ndetse n’abasirikare bashobora kwifashishwa ku rugamba rubera ku nkombe z’inyanja.

Iby’uko u Burusiya buri gutegura intambara bwarabihakanye, buvuga ko biriya biri gukorwa ‘mu rwego rw’imyitozo ya gisirikare isanzwe.’

Hagati aho u Burusiya ntibubanye neza na Leta zunze z’Amerika kuko buherutse kwirukana Ambasaderi wayo n’abandi bakozi ba Ambasade 10.

U Burusiya bubashinja gukora ‘ibikorwa bikemangwa’.

Hari amakuru atangwa n’ibiro ntaramakuru bya Ukraine avuga ko hari ubundi bwato 15 buto bw’u Burusiya bwamaze gutegurwa k’uburyo buherutse mu myitozo ya gisirikare.

Reuters yanditse ko ikindi kintu gituma abantu bagira amakenga y’uko intambara ishobora kurota ni uko hari imodoka z’intambara z’ibihugu byihurije mu muryango NATO/OTAN ziherutse kuva muri Romania zigana mu gace kegereye aho bwa bwato bw’Abarusiya bwatsitseho.

Umwuka mubi hagati ya Ukraine n’u Burusiya uje nyuma y’uheruka muri 2014 ubwo iki gihugu cyigaruriraga agace ka Ukraine kitwa Crimée.

Ese ubundi Intambara ni iki?

Bayivuga kwinshi, bamwe ngo hari intambara yo ku mutima, kurwana n’imyuka mibi, kurwana n’umutima n’ibindi.

Mu mibanire y’abantu ntihabura urunturuntu. Iyo bagize icyo batumvikanaho kandi bakananirwa kumvira umwunzi, kera kabaye abantu bararwana.

Abantu barwana mu buryo butandukanye bitewe n’ubuso bw’aho barwanira ni ukuvuga mu nzu, mu gace k’imirwano runaka,  mu gihugu cyangwa hagati y’igihugu n’ikindi ndetse no hagati y’imigane ubwayo.

Biterwa kandi n’ibikoresho bafite, uburyo bazi bwo kubikoresha n’uburyo barushanwa amayeri ya gisirikare.

Abahanga basobanura ko intambara ari ukutumvikana gukomeye kubyara uburakari nabwo bugatuma hegurwa ibikoresho byica, bamwe bakica abandi babita abanzi.

Umuhanga muri Filozofiya w’Umunyarwanda witwa Prof Isaïe Nzeyimana yigeze kuvuga ko abasirikare ku rugamba( urugamba ni agace gato k’intambara) bicana mu by’ukuri batangana.

Ntawe uba yanga undi iyo rugisakirana, ariko ubukana bw’intambara n’igihe imara nibyo bituma batangira kwitana abanzi.

Kubera ko intambara ari uburyo  bamwe bita ko ari ubwo kurangiza abigize kagarara, ikoresha intwaro z’ubwoko buhari ubwo ari bwo bwose kugira ngo ikigamijwe kigerweho.

Niyo mpamvu Leta zunze ubumwe z’Amerika zakoresheje bombe atomique zikamara abantu ariko Abayapani bagatsindwa mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.

Iyi ishobora kuba ari yo mpamvu yateye undi muhanga muri Filozofi wa kera cyane witwa Aristote kuvuga ko ‘abantu barwana intambara bagamije kuzaba mu mahoro’.

Bivugwa ko intambara ya mbere mu bantu yabaye mu myaka 14 000 ishize, ikaba yarabereye ahitwaga Jebel Sahaba. Ni hafi y’umugezi wa Nili hafi y’aho Misiri igabanira na Sudani.

Bikekwa ko iriya ntambara yatewe n’uko abantu batumvikanye ku mikoreshereze y’amazi ya Nile, abahinzi bagashaka kuyacura aborozi.

Aristote yemeraga ko abantu bakora intambara bagamije kuzagira amahoro arambye
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version