Ubwato Bwo Muri DRC Bwayobeye Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kurinda umutekano mu mazi hamwe n’ingabo zarwo batabaye ubwato bw’abaturage ba DRC bwayoboye mu Rwanda ubwo bwavaga i Goma bugana i Bukavu.

Uwari ubutwaye yananiwe kuboyobora neza buboneza mu nkombe z’ubutaka bw’u Rwanda mu mirima y’abaturage mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi.

Ubwato babusanze mu gice cy’u Rwanda mu Mudugudu wa Nyawenya, Akagari ka Bigoga, Umurenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi.

Bwayoboye ku gice cy’u Rwanda ku Nkombo muri Rusizi

Hejuru yo kuyoba, hiyongereyeho ko bwakoze n’impanuka kuko bwagonze ubundi buto butanu bwo mu Rwanda burabwangiza.

- Kwmamaza -

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yatangarije Kigali Today ko iriya mpanuka yatewe ahanini n’uko umushoferi wa buriya bwato yananiwe kubuyobora neza.

ACP Rutikanga Boniface avuga ko bikekwa ko iriya mpanuka yatewe n’ikibazo cya tekiniki  ariko ngo hatangijwe iperereza ku mpamvu nyayo yaba yabiteye.

Bwari burimo abagenzi 33 kandi bose bameze neza kuko ntawahakomerekeye cyangwa ngo ahatakarize ubuzima.

Igikurikiyeho ni ukureba uko abaturage bo muri DRC basubizwa iwabo amahoro.

Icyakora ngo kubukurura ntibyoroshye kubera ko buremereye cyane, bikaba biza gusaba ubundi bwato binganya ibilo kugira ngo abe ari bwo bubukurura.

Abaturage ba DRC bari baburimo bari gushakirwa uko basubira iwabo n’amaguru kuko batategereza igihe buriya bwato buzashoborera kongera gukora.

Ibi biri gukorwa ku bufatanye n’abakorera Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Karere ka Rusizi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version