Meya Wa Rusizi Aravugwaho Gupfobya Jenoside

Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi yandikiye umuyobozi wako Dr. Anicet Kibiriga imusaba ibisobanuro mu nyandiko ku magambo ari mu ibaruwa ubwe yandikiye IBUKA yo muri aka karere igaragaramo amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iyo baruwa dufitiye kopi, hari ahanditse hati: “ Mbandikiye mbatumira mu nama yo kwemerezaho amataliki tuzibukiraho abanyu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994”.

Ibaruwa Kibiriga yandikiyemo biriya ni iyo ku italiki 01, Werurwe, 2023.

Inama Njyanama ya Rusizi iyobowe na Uwumukiza Béatrice ivuga ko iyo urebye ayo magambo, bigaragaza ko ibyo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside bitareba Kibiriga.

- Kwmamaza -

Ikindi ni uko ngo Meya Dr. Anicet Kibiriga yasabye imbabazi atinze, azisaba agaragaza ko habayeho amakosa y’imyandikire ariko ngo abikora ari uko amaze gusesengura inyandiko ye.

Mu nyandiko ya Njyanama kandi harimo ko ubwo Abanyarwanda bibukaga ku nshuro ya 29, ubuyobozi bw’Akarere bufatanyije n’ubw’Umurenge wa Nyakabuye bataburuye umurambo w’umuntu utarazize Jenoside wari ushinguye neza bawujyana ku rwibutso kuwushyingurana n’imibiri y’abayizize.

Meya Kibiriga kandi arabazwa icyo avuga ku magambo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafashe nko kubakomeretsa yavugiwe ku rwibutso rwo ku Murenge wa Nkanka aho umwe mu bayobozi b’uyu Murenge yavuze ko icyabahurije hariya ari inama n’umuhango wo kwibuka.

Ibaruwa y’Inama Njyanama ya Rusizi irangira ihumiriza abantu bose bari kubona inyandiko ya Kibiriga ikabahungabanya kandi abayigize bavuga ko bitandukanyije n’ibiyikubiyemo.

Taarifa yahamagaye kandi yandikira Dr. Anicet Kibiriga ngo agire icyo abidutangarizaho ariko inkuru yasohotse ntacyo turamwumvana.

Agize icyo adutangariza twakigeza ku basomyi.

Ibaruwa ya Njyanama isaba Kibiriga ibisobanuro ku byo avugwaho
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version