Hasigaye Kumenyekana Aho Kagame Azahurira Na Tshisekedi Bakaganira

Nyuma y’uko Perezida wa Angola ahuye na Tshisekedi ndetse na Kagame mu bihe bitandukanye, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Angola yatangaje ko mu gihe kiri imbere Perezida Paul Kagame w’u Rwanda azahura na mugenzi we wa DR Congo Félix Tshisekedi bakazahura ku italiki n’ahantu bizagenwa na Perezida wa Angola João Lourenço.

Kuri uyu wa Mbere taliki 11, Werurwe, 2024 nibwo Kagame yageze i Luanda mu ruzinduko rw’akazi  rw’umunsi umwe.

Yagiyeyo nyuma y’uko na mugenzi we Tshisekedi nawe yari yagiye yo mu Byumweru bibiri byari bishize.

Bimwe mu byo Perezida Kagame yemeranyije na Perezida Lourenço ni intambwe z’ingenzi mu gukemura impamvu muzi z’intambara” iri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

- Advertisement -
Perezida Paul Kagame yaraye ahuye na mugenzi we wa Angola João Lourenço.

Ku ruhande rwa Angola, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wayo witwa Téte António yabwiye abanyamakuru ko “bemeranyije ko Perezida Paul Kagame azahura na Félix Tshisekedi ku itariki n’ahantu bizagenwa n’umuhuza”.

Umuryango w’Afurika yunze ubumwe niwo wagennye João Lourenço ngo abe umuhuza kuri iki kibazo.

Izi nshingano amaze igihe azisohoreza ahantu no ku mataliki bitandukanye.

Tshisekedi nahura na Kagame bizaba ari ikintu gikomeye kuko mu mpera za 2023, yatangaje ko adashobora kugira aho ahurira nawe hano ku isi.

Ikindi ni uko aba Bakuru b’Ibihugu bamaze guhura kenshi bakaganira ku ngingo zirimo n’iyo kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.

Ubwo bahuraga bwa mbere hari mu mwaka wa 2021, ariko ntibyatinze bongeye guhurira muri Kenya hari taliki 6, Kamena, 2022, icyo gihe hakaba hari mu Nama yari yatumijwe n’abayobora aka Karere ngo barebe ko amakimbirane akarangwamo cyane cyane muri DRC yarangira.

Nyuma y’amezi atatu  nabwo bongeye guhura ubwo bari bari kumwe na Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron.

Bahuriye i New York ahari habereye Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye bose bari baje kwitabira.

Buri nama bahuriragamo hemezwaga icyakorwa ngo amahoro agaruke mu Burasirazuba bwa DRC ariko, nk’uko bigaragara, nta musaruro urambye biratanga kandi uwo musaruro si uwundi wundi ahubwo ni amahoro.

U Rwanda rusaba DRC kureka gukorana na FDLR na Wazalendo n’abandi bashaka kuruhungabanyiriza umutekano.

DRC nayo ivuga ko i Kigali ari bo batera inkunga umutwe wa M23, ariko u Rwanda rwo rugasobanura ko abagize M23 ari abaturage ba DRC bashaka uburenganzira mu gihugu cyabo, bakakibamo batekanye nk’uko n’abandi bimeze.

Ifoto: Kagame na Tshisekedi mu mwaka wa 2019

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version