Umwanda Mu Mujyi Wa Kayonza Ugiye Guhagurukirwa- Meya Nyemazi

Meya Jean Bosco Nyemazi

Isuku mu Mujyi wa Kayonza irakemangwa cyane cyane mu nzu zicumbikira abashyitsi cyangwa aho bafatira amafunguro. Mu kiganiro kihariye umuyobozi w’aka karere Nyemazi yabwiye itangazamakuru iki kibazo bagiye kongera imbaraga mu kugikemura.

Abatuye mu Mujyi wa Kayonza bavuga ko mu by’ukuri ari umujyi uri gutera imbere.

Iryo terambere rishingiye ku ngingo y’uko uyu mujyi ari isangano ry’abanyamahanga bava muri Tanzania binjiriye ku Rusumo n’abandi baza binjiriye Kagitumba.

Kubera ko bakenera aho baruhukira mbere yo kugana i Kigali, hari benshi barara mu Mujyi wa Kayonza.

- Advertisement -

Muri Kayonza bakenera ibiribwa, ibiyobwa n’aho kuruhukira.

N’ubwo ari uko bimeze, amacumbi y’aho akemangwa ubuke ndetse n’isuku nke.

Hari uwitwa Hassan uvuga ko iyo umuntu atinze gushaka aho arara, bimugora hakaba n’ubwo we na kigingi we barara mu ikamyo.

Ati: “ Ni ikibazo kuko muri uyu mujyi muto kubona aho urara amasaha yagufatiye mu nzira ari ingorabahizi.”

N’ubwo ari uko bimeze, Hassan avuga ko niyo agize amahirwe akahabona, hari aho asanga hari isuku nke irimo nk’udusimba turanga ahari umwanda bita ibinyenzi n’imperi.

Umuturage w’i Kayonza mu Mujyi witwa Tumusifu avuga ko mujyi atuyemo uhenze ariko ugasanga serivisi zihatangirwa nta kigenda.

Avuga ko nta kintu cy’i Kayonza kidahenda ariko ngo bahitamo kukigura kubera ko nta kundi babigenza.

Icyo akarere kabitangazaho…

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Jean Bosco Nyemazi avuga ko we n’abo bakorana bazi ko hari ikibazo cya serivisi itanoze.

Icyakora yemeza ko hari itsinda ryashyizweho ngo rigenzure kandi hari hamwe hafunzwe kubera ko basanze hatujuje ubuziranenge.

Nyemazi avuga ko ikibazo gihari ari uko hari abakoresha bakoresha abakozi badafite ubumenyi buhagije.

Ati: “ Abantu batanga serivisi mu mujyi wa Kayonza ntibabifitiye ubumenyi buhagije. Turi kuganira n’abanyamahoteli n’amarestora ngo bagashaka abakozi babihuguriwe.”

Jean Bosco Nyemazi avuga ko iyo serivisi mbi ihawe abaturage cyangwa abakiliya bituma batagaruka.

Ibyo biba igihombo kuri nyiri ubucuruzi no ku gihugu muri rusange.

Akarere ka Kayonza gafite imirenge ya Mukarange, Gahini, Rukara, Murundi, Mwiri, Rwinkwavu, Murama, Ndego, Kabare, Nyamirama, Ruramira na Kabarondo.

Kari k’ubuso bwa kilometero kare 1,935, kakagira umubare w’abaturage bangana na 457,156, muri bo abatuye imijyi bakaba bangana na 65,071 bangana na 14.2%.

85% by’abaturage bakaba batuye mu cyaro ni ukuvuga abangana na 392,085.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version