Batamuriza Faith uyobora Urwego rw’ubwizigame muri Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko ubwizigame bw’Abanyarwanda bugeze kuri 48%, umubare ukiri muto.
Avuga ko nubwo ari uko bihagaze, muri rusange ikigero cyabo cy’ubwizigame cyazamutse nubwo hakiri ibindi byo gukora.
Mu kiganiro yahaye Televiziyo y’igihugu, Batamuriza yavuze ko ikigero kwizigama birimo mu Banyarwanda kitagera ku rwego Guverinona yateganyije bishingiye ku mizamukire y’ubukungu bw’igihugu na gahunda yo kwigira kihaye.
Muri Dusangire Ijambo[ikiganiro cya TVR]Faith Batamuriza yagize ati: “Mu buryo bw’ijanisha tugiye kureba uko abakora mu rwego rw’ubwiteganyirize babigaragaza, ubu ruri kuri 48% kandi biri hasi cyane pe. Ikigero ntabwo kiragera ahashimishije twifuza gusa ubu turi mu bukangurambaga kugira ngo abaturarwanda bumve ko kwiteganyiriza ari byiza, ari na ngombwa kuko bituma witeganyiriza uyu munsi ejo ukazabaho neza”.
Kugira ngo abaturage babyumve, Banki Nkuru y’igihugu izakomeza gukorera hirya no hino ubukangurambaga ngo abantu bumve ko kwiteganyiriza bifite akamaro ka none n’ejo hazaza.
Abahanga bemeza ko kwiteganyiriza ari ukureba kure kuko bituma imbaraga umuntu yakoresheje akiri muto zizamugoboka ashaje, ubwo zizaba zakendereye, amafaranga yizigamiye akazamubera akabando k’iminsi.
Urwego rw’imari aho ari ho hose ku isi ni ingenzi mu gutuma ubukungu bukomera.
Abizigamiye nibo bagira n’uburyo bwo gushora imari ngo amafaranga yabo abyare andi, areke kuryama mu mitamenwa ya za Banki.
Ishoramari niryo ribyara imirimo ku baturage, rikazamura umusaruro mbumbe w’igihugu kandi rikagabanya ubwinshi bw’ibyo gitumiza mu mahanga bigitera guhomba kuko amadevize kizigamiye kiyakoresha kibitumiza yo.
Batamuriza asobanura ko Banki Nkuru y’igihugu igenzura urwego rw’ubwiteganyirize ngo irebe ko amafaranga y’abanyamuryango atekanye, irebe ko ibigo by’ubwiteganyirize bishora ahantu hadashobora guteza ingorane.
Umuyobozi Ushinzwe Inyungu z’abanyamuryango ba RSSB, Dr.Hitimana Règis nawe avuga ko kwizigamira bigamije ko ubwo umuntu azaba ashaje, imbaraga yakoresheje mu buto bwe zizamugirira akamaro, ari na yo mpamvu Leta yashyizeho uburyo bwo kwiteganyiriza bugamije izabukuru.
Kuva u Rwanda rwabona ubwigenge mu mwaka wa 1962 nyuma yo kuba indagizo y’Ababiligi, rwatangije uburyo bw’ubwizigame.
Mbere y’ubwigenge hari kandi ikigo cyashinzwe n’Ababiligi kitwaga Fonds du Bien-Être Indigène nacyo cyarebaga uko imibereho y’abatuye icyahoze ari Ruanda-Urundi bari babayeho.
Muri iki gihe nabwo u Rwanda rwashyizeho uburyo bubereye abantu batagize amahirwe yo kugira umurimo wanditse bwiswe Ejo Heza bugamije kubazigamira ngo ejo habo hazabe heza koko.
RSSB itangaza ko abantu 4,200,000 bamaze kwiyandikisha muri ubwo bwizigamire kandi muri bo abagera 3,600,000 barizigamira.
Iki kigega kizigamye Miliyari Frw 80.
Hari na pansiyo zigenewe abakoresha bikorera ku giti cyabo ngo bazigamire abakozi, hakaba n’ubundi buryo abikorera bashobora gushinga ibigega bya pansiyo byo gufasha abakozi babo, akenshi biba bishamikiye kuri pansiyo isanzwe.
Hagati aho kandi, Leta iherutse kongera amafaranga ya pansiyo igenera abayikoreye bakaba baragiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Dr. Hitimana nawe arabyemeza, akavuga ko muri pansiyo habayeho impinduka zo kuzamura umusanzu w’ubwiteganyirize no kuzamura amafaranga ahembwa abageze mu zabukuru.
Indi ngingo ikomeye ariko ishobora kuba idakurikizwa n’abakoresha bose ni iy’uko guteganyiriza umukozi ari itegeko ku bakoresha bose.
Hitimana avuga ko hari ibihano biremereye ku bakoresha batabikora uko bikwiye.
Mu rwego rwo gukomeza kuzigamira abaturage u Rwanda rufite Ikigega RNIT Iterambere Fund (RIF) kimaze gukusanya Miliyari Frw59,1 ubariyemo n’ayasubijwe abanyamuryango basabye kubikuza.
Mu mwaka wa 2024, abanyamigabane bo muri iki kigega bagitangira kwizigamira biyongereyeho 69,97% baba 33.137 bavuye ku 19.495 mu mwaka wabanje.