‎Gasabo: Bafatanywe Ibilo 31 By’Urumogi Byavaga i Kirehe Bijya i Muhanga

Polisi ivuga ko uru rumogi rwaturutse Tanzania, ruca i Kirehe, rufatirwa i Kigali rwari rugiye koherezwa i Muhanga.

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, Anti-Narcotic Unit, ANU, ryafatiye muri Rusororo abagabo babiri bahetse kuri moto ibilo 31 by’urumogi bivugwa ko bari bavanye i Kirehe babishyiriye uwabibatumye mu Karere ka Muhanga.

Iyo babigeza yo, umwe yari buhembwe Frw 150,000 undi agahembwa Frw 50,000.

Bafatiwe mu Mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Kabuga II, mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, bikavugwa ko urwo rumogi rwageze muri Kirehe ruvuye muri Tanzania.

Iperereza rirakomeje ngo hamenyekane uko ibiyobyabwenge bingana bityo byinjiye mu Rwanda.

Abarufatanywe babwiye Polisi ko  barukuye mu Karere Ka Kirehe ruvuye muri Tanzania bakaba bari barujyanye i Muhanga  barushyiriye uwabahaye akazi ko kurutwara akabahemba.

Abafashwe ni Ngirinshuti Azalias w’imyaka 22 na Ndindiriyimana Emmanuel w’imyaka 38.

‎Moto bafatanywe ni iya Ndindiriyimana, Polisi ikemeza ko yari asanzwe ayikoresha mu gutunda no gukwiza urumogi kuko atari ubwa mbere afatirwa muri ubwo bucuruzi butemewe mu Rwanda.

Bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko aba bagabo bakwirakwiza urumogi mu baturage bakoresheje moto.

Iyi moto niyo bakoresheje bagemuye iyo kabutindi ariko barafatwa.

‎Bombi Polisi yabashyikirije Urwego rw’Ubugenzacyaha ngo rubabaze hanyuma nirusanga bakwiye gukorerwa amadosiye ruyakore agezwe mu bushinjacyaha mu gihe kigenwa n’amategeko.

Bahise bajyanwa gufungirwa Kacyiru.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police ( CIP) Wellars Gahonzira yabwiye Taarifa Rwanda ko abapolisi bo muri ANU bahora bari maso.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire.

Kuba maso kwabo ariko ngo gukorana bya hafi n’abaturage kugira ngo amakuru babonye bayahereho bakumira abo bacuruza ibiyobyabwenge cyangwa se babafate batarabigeza muri rubanda.

Gahonzire ati: “Abishora mu gucuruza ibiyobyabwenge tubagira inama yo kubireka kuko amayeri yose bakoresha twayamenye kera”.

‎Avuga ko abakora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge baba baroga abaturage bityo ko Polisi nk’urwego rushinzwe umutekano n’umudendezo bya rubanda itazabaha agahenge.

Ati: “ Ababikora n’ababitekereza bararye bari menge kuko bazafatwa kandi bahanwe”.

‎Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye.

Iyo urukiko ruhamije umuntu ibyaha bijyanye narwo birimo guhinga ibiyobyabwenge, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (Frw 20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (Frw 30.000.000 ).

Muri Mata, 2025  Polisi yafashe ibindi bilo 37 n’igice byafatiwe mu modoka, bukeye bw’aho hafatwa ibindi bilo bitandatu, byose hamwe biba 43.

Amafoto: RNP.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version