Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubwo Museveni Yari Mu Rwanda Muri CHOGM Yari Atewe Coup d’Etat !
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Inkuru Zihariye

Ubwo Museveni Yari Mu Rwanda Muri CHOGM Yari Atewe Coup d’Etat !

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 July 2022 3:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amakuru Taarifa ifite avuga ko ubwo Perezida Museveni yari ari mu Rwanda yitabiriye Inama y’Abakuru b’ibihugu bivuga Icyongereza, CHOGM, umwe mu basirikare bakuru yizera yaramutabaye aburizamo Coup d’état.

Byari bigiye kumugendekera nk’uko byigeze kugenda taliki 25, Mutarama, 1971 ubwo  Dr. Apollo Militon Obote wayoboraga Uganda  yari yitabiriye CHOGM yabereye muri Singapore umusirikare mukuru mu ngabo ze witwa Idi Amin akamuhirika.

Umwuka wa Politiki n’uwa gisirikare wari muri Uganda muri kiriya gihe usa n’umwuka uri yo muri iki gihe.

Hari ikinyamakuru cyo muri Uganda kiba gifite amakuru yihariye arimo n’ay’iperereza kivuga ko muri iki gihe ibintu bitifashe neza mu ngabo za Uganda.

Abashakaga guhirika Museveni bari babibariye neza kubera ko bashakaga kubikora mu gihe n’Umugaba w’Ingabo za Uganda Gen. Wilson Mbadi yari ari mu ruzinduko rw’akazi muri Kenya.

Umwungirije witwa Lt Gen Peter Elwelu yamenye iby’uko hari abashakaga gukora iriya coup bitwaje ko Museveni na Mbadi batari bari mu gihugu, hanyuma afata ingamba zaburijemo kiriya gikorwa.

Gen Elwelu yategetse abasirikare bakuru kubwira abo  bayobora ko guhera ku wa Gatatu taliki 22, Kamena, 2022 bagomba kuguma mu bigo byabo, buri wese mu kazi ke kuzageza ku gihe cyagenwe.

Lt Gen Peter Elwelu

Iri bwiriza ryategekaga ko nta musirikare mukuru ugomba kuva mu kigo cye kuzageza ‘ibintu bisubiye mu biryo.’

Gen Mbadi yari ari mu ruzinduko muri Kenya mu nama y’abagaba b’ingabo bari bagiye kuganira ku kibazo cya M23 imaze iminsi yarabijije icyokere ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Umusirikare mukuru Gen Peter Elwelu ni umusirikare mukuru wiyemeje kuba indahemuka ku butegetsi bwa Museveni icyo byamusaba cyose.

Aherutse gukoresha imbaraga ahabwa n’itegeko ndetse n’ipeti rye yahawe na Perezida Museveni kugira ngo aburizemo ibisa n’ibyigeze kuba mu mwaka wa 1971.

Amakuru Perezida Museveni yabonye nyuma ya kiriya gikorwa cyaburijwemo, yatumye adataha mu ndege ahubwo aca iy’ubutaka akambika ahitwa Ntungamo kugira ngo abanze yumve neza uko ibintu byifashe.

I met with the UPDF Service Chiefs at 401 Brigade Headquarters in Irenga, Ntungamo District. pic.twitter.com/yXaEFooib2

— Yoweri K Museveni (@KagutaMuseveni) June 26, 2022

Yahise atumiza abagize Inama nkuru ya gisirikare kugira ngo bamusobanurire iby’iyo nkuru.

Amakuru ducyesha bamwe mu bazi ibikorwa by’iperereza rya Uganda yemeza ko hari abasirikare bari barigeze kubwira Museveni ko byaba byiza akurikiranye iby’uko hari abasirikare bashaka kumwigumuraho.

Mu buryo busa n’uko byagenze mu minsi micye ishize, mu mwaka wa 1971,  Obote yari yaraburiwe ko hari abiteguraga  kumuhirika ariko asanga ibyo bitamubuza kujya muri CHOGM.

Kujya yo kwe niko kwatumye intebe yicaragaho yicarwagaho n’undi.

Nyuma yo kumuhirika, abasirikare bahise bafunga ikibuga cy’indege cya Entebbe kugira ngo indege ye utabona aho igwa.

Ibifaro nabyo byatangiye kuzenguruka mu mihanda y’i Kampala gusa hari amasasu macye yumvikanye hafi y’ikigo kigisha abapolisi.

Bidatinze, abasirikare bari bashyigikiye Milton Obote baje kuganzwa, Amin afata ubutegetsi atyo.

Ngibyo ibyari bigiye kuba kuri Perezida Museveni mu minsi micye ishize Peter Elwelu abikoma mu nkokora.

TAGGED:AminCHOGMfeaturedMuseveniObotePerezidaRwandaUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibirwa Bya Maurices Mbere Ya COVID-19 Byashoye Mu Rwanda 25% Y’Ishoramari Ryaturutse Hanze
Next Article Kagame Yishimira Urwego Umubano W’u Rwanda Na Singapore Ugezeho
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?