Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyarwanda 800,000 Barwaye Malaria Mu Mwaka 2024-RBC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbuzima

Abanyarwanda 800,000 Barwaye Malaria Mu Mwaka 2024-RBC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 April 2025 10:59 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malaria ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima bwatangaje ko mu mwaka wa 2024 abantu 800,000 barwaye iriya ndwara ihitana 80.

Insanganyamatsiko yagiraga iti: “Kurandura Malariya bihera kuri njye”.

Ikigaragara kandi ni uko abatuye Umujyi wa Kigali bari mu bayandura cyane kuko Akarere ka Gasabo kayoboye utundi mu kugira ubwiyongere bw’indwara ya Malaria.

Muri Werurwe, 2025 kagize abarwayi barenga 13,000 n’aho mu mwaka wa 2024 mu Rwanda hose habaruwe ibihumbi 800 bayirwaye ihitana abantu 80.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Prof. Claude Mambo Muvunyi uyobora RBC yavuze ko bitewe n’uburyo Malaria ikomeje kwiyongera mu Turere dutandukanye tw’Igihugu, hakenewe ubufatanye bwa buri Muturarwanda mu kuyirwanya.

Ati: “Ni ikibazo gikomeye tugomba gukomeza kurwana nacyo kuko bigaragaragara ko malaria ihangayikishije igihugu cyacu. Twafashe ingamba zitandukanye zo guhangana kandi turabizi ko twese twifatanyije tuzayitsinda.”

Icyakora avuga ko u Rwanda rwari rumaze imyaka irenga itanu rwaragabanyije iyi ndwara ku kigero cya 90%, ariko byongera kuzamuka umwaka ushize(2024).

Mambo avuga ko zimwe mu ngamba zafashwe mu guhangana n’ubwiyongere bwayo mu Turere twa mbere mu gihugu twugarijwe harimo gupima abagize umuryango bose mu gihe umwe muri bo uyirwaye.

Ni uburyo bwatangiriye mu Turere tw’Umujyi wa Kigali (Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge) bitewe n’uko muri 15 twagaragayemo ubwiyongere bwa Malaria utwo Turere tuza mu myanya itanu ya mbere.

- Advertisement -

Prof. Muvunyi ati “Muri iyo gahunda habashije kuboneka abarwayi fatizo barwaye Malaria barenga 700, kandi abarenga 2,000 babashije gupimirwa mu muryango.”

Avuga ko Abajyanama b’Ubuzima bazifashishwa mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda kandi ko babihugiriwe.

Bamwe mu Bajyanama b’Ubuzima bashimangira ko amahugurwa bahawe n’ibikoresho birimo n’imiti bizabafasha kuvurira ku gihe abarwayi binabarinde kuba bagira Malaria y’igikatu cyangwa abahitanwa nayo.

RBC ivuga ko muri gahunda yo gukomeza guhangana n’ubwiyongere bw’indwara ya Malaria, hazaangwa inzitiramibu, gutera imiti yica imibu, n’ubukangurambaga bwo gukuraho ubwihisho n’ubwororokero bw’imibu itera Malaria.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzim rigaragaza ko 94% by’abarwara Malaria ku Isi ari abo muri Afurika, mu gihe ari naho habarizwa 94% by’abahitanwa na yo ku isi.

TAGGED:AbanyarwandafeaturedimibuIndwaraMalariaMambo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Burundi: Imfungwa Zikorerwa Iyicarubozo
Next Article DRC: Imirwano Irakomeje Hatitawe Ku Biganiro By’Amahoro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?