Mu Bwongereza havutse abana umunani bakomoka ku babyeyi batatu badahuje amaraso na gato. Ni ikintu kibayeho bwa mbere mu mateka y’ubushakashatsi mu kubyaza kuko amaraso y’abo bana nta kibazo yerekana cy’uko bazahura n’ibibazo byaterwa n’iyo nkomoko yabo idasanzwe.
Ubusanzwe abana bavukana mu buryo busanzwe baba bafite uturemangingo fatizo basangiye n’abo bakomokaho.
Iyo nkomoko igendana n’uko abo bana baba bashobora kurwara indwara ababyeyi babo nabo basanganywe mu maraso yabo.
Ni indwara z’inkomoko abahanga muri siyansi bita mitochondrial diseases.
Abaganga bo mu Bwongereza bafashe igi ry’umugore barihuza n’intanga z’umugabo( barashakanye) ikivuyemo bakibanguriraho irindi gi ry’undi mugore.
Umwe mu baganga bakoze ubwo bushakashatsi budasanzwe avuga ko amategeko y’igihugu cye abyemera, akavuga ko ubu ari bwo bafite ikimenyetso cy’uko bishoboka kandi ko umwana uvuye muri ubwo bushakashatsi nta bimenyetso by’indwara iva ku nkomoko babasanganye.
Indwara ziva muri iryo huzwa riva ku mubyeyi w’umugore zijya ku ruhinja zituma uruhinja akenshi ruvukana imbaraga nke.
N’ubwo hari ubwo zidahita zihitana impinja, hari ubwo ayo mahirwe atagirwa na benshi, bamwe bagapfa nyuma y’igihe gito bavutse.
Abana umunani bavutse binyuze muri ubwo bushakashatsi bafite igice kinini cy’ubuzima bwabo bakomora kuri Se na Nyina ariko bakagira 0.1% by’undi mugore wongerewe mu maraso yabo.
Abo bana bavukiye mu bitaro biri ahitwa Newcastle Fertility Centre ariko ababyeyi babo nta kintu kinini bifuje gutangaza kuri ibyo byose.
Abahanga bategereje kuzareba imikurire y’abo bana bavutse muri ubwo buryo budasanzwe, abazi iby’imitekerereze y’abantu bakibaza uko imico yabo izamera.
Guhindura imiterere kamere ya muntu bikorewe cyane cyane mu nda ya Nyina bita DNA Editing ni siyansi iri gutera imbere muri iki gihe kandi bigaragara ko iri kwaguwa ikagezwa mu bimera no mu matungo.