Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 September 2025 3:59 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko igihugu cye cyemeranyije n’Ubushinwa ko TikTok ikomeza gukora muri Amerika. Ubwo yajyaga ku butegetsi mu ntangiriro za 2025, Trump yavuze ko TikTok ikwiye gucibwa mu gihugu cye kuko ari igikoresho cy’ubutasi bwa Beijing.

Kuri Truth Social, Trump yanditse ati: “ Mu nama yaduhuje n’Ubushinwa yabereye mu Burayi yagenze neza. Ibyayivuyemo mu buryo budasubirwaho biratangazwa vuba aha.”

Yavuze ko hari ingingo baganiriyeho irebana n’urubuga nkoranyambaga urubyiruko rw’igihugu cye rukunda kandi ngo ruraza kwishima cyane.

Donald Trump yatangaje ko kuwa Gatanu Tariki 20, Nzeri, 2025 azaganira na mugenzi we uyobora Ubushinwa bakabyemeranyaho mu buryo burambye.

CNN(Cable News Network) yatangaje ko ibya TikTok biri mu ngingo nkuru Abadipolomate b’ibihugu byombi bari bamaze iminsi baganiraho mu nama yaberaga i Madrid muri Espagne.

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ushinzwe ubucuruzi n’inganda witwa Scott Bessent niwe wari uyoboye itsinda rya Washington, akaba yavuze ko ibiganiro ku ikoreshwa rya TikTok muri Amerika byagenze neza cyane.

Imwe mu ngingo yari imaze iminshi itangazwa n’ubutegetsi bwa Trump ku byerekeye TikTok yari iy’uko uru rubuga nkoranyambaga rukunzwe cyane n’urubyiruko rwo muri Amerika rwagurwa n’ikigo cy’Abanyamerika.

Icyakora byari bitarahabwa umurongo wemeranyijweho n’impande zombi.

Abanyamerika bavuga ko urwo rubuga ari intwaro Ubushinwa bukoresha ngo bukusanye amakuru y’ibibera hirya no hino ku isi harimo no muri Amerika.

Hari raporo y’ikigo SEO.AI yavuze ko Abanyamerika Miliyoni 170 bakoresha TikTok kandi mu mwaka wa 2024 abatuye Leta zunze ubumwe z’Amerika bari Miliyoni 340.1.

Abanyamerika bakurikirwa n’abaturage ba Indonesia n’aba Brazil mu gukoresha TikTok cyane kurusha abandi bose ku isi.

TAGGED:AmerikafeaturedTikTokTrumpUbushinwa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?