Uwo ni Jamirah Namubiru ufite inkomoko mu Rwanda akaba mu bakobwa batoranyijwe ngo bahatanire kuba Miss Uganda mu mwaka wa 2026.
Namubiru afite imyaka 21 y’amavuko, akaba aherutse kuba Miss Central Uganda, ibintu byatumye ashyirwa mu bandi bazahatanira ikamba ry’ubwiza mu bakobwa bose ba Uganda.
Nyina ni Umunyarwandakazi naho Se ni umuturage wa Uganda ubifite by’inkomoko.
Amakuru avuga ko Nyina akomoka i Kayonza.
Mu kwiyamamaza kwe, Jamirah Namubiru avuga ko akunda abantu, agakunda guteka no gukina Basketball.
Mu mishinga ye harimo ko naba Miss Uganda azaharanira ko imirire mibi icika mu bana bo mu gihugu cye.
Kugeza ubu niwe mukobwa wa mbere wagaragaye muri Miss Uganda yambaye ‘Hijab’, igitambaro abakobwa bo mu idini ya Islam batega mu mutwe.
Natorwa azaba abaye umukobwa wa kabiri ufite inkomoko mu Rwanda ubaye nyampinga wa Uganda nyuma ya Hannah Karema Tumukunde wabaye nyampinga wa Uganda mu mwaka wa 2023.
Miss Uganda 2026 azamenyekana mu mpera za Nzeri, 2025.
Ubaye Miss Uganda ahabwa amahirwe yo kwamamaza ibintu byinshi bya Leta bigendanye cyane n’ubukerarugendo, agahabwa imodoka na Miliyoni ebyiri z’amafaranga ya Uganda ahembwa buri kwezi mu gihe cy’umwaka.