Uganda: Abantu 9 Bapfiriye Mu Muvundo Wo Kurasa Umwaka

Imibare itangwa na Polisi ya Uganda ivuga ko abantu icyenda ari bo baguye mu muvundo wabereye mu nzu y’imyidagaduro yitwa Freedom City Mall mu Murwa mukuru  Kampala.

Umusangiza w’amagambo( MC) yabwiye abari aho ngo basohoke bajye kureba uko baturitsa umwaka, nibwo abantu bakandagiranaga hapfa abangana kuriya barimo n’abana.

Umuvugizi wungirije wa Polisi mu Murwa mukuru Kampala witwa ASP Luke Owoyesigyire  niwe watangarije uko byagenze ikinyamakuru The Monitor.

Yagize ati: “ Abantu batubwiye ko byabaye saa sita z’ijoro ubwo MC yasabaga abantu bari aho gusohoka ngo bajye kureba uko ibishashi by’uko barasaga umwaka bwaturikaga. Basohokanye umurindi babyiganira mu muryango barakandagirana, nibwo twasangaga hari abapfuye.”

- Advertisement -

ASP Owoyesigyire yavuze ko hari abandi benshi bakomeretse bajyanywe kwa muganga, abandi bavunitse ingingo.

Imirambo y’abapfuye yajyanywe mu bitaro bya Murago.

I Kigali ho bagiye Kuri Arena abasanga siho byabereye…

Ahitwamu Migina mu Murenge wa Remera mu Mujyi wa Kigali ho haraye habereye ‘kuyoba gukomeye.’

Abaturage barimo n’abana bari bakubise buzuye baje kureba uko umwaka urasirwa kuri Kigali Arena ariko basanga siho byabereye ahubwo ari kuri Kigali Convention Center.

Bikubuye barataha.

Kurasa umwaka ni igikorwa gikorwa hirya no hino ku isi mu rwego rwo kwishimira ko urangiye bawurangije amahoro bityo ko bahaye ikaze umwaka mushya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version