Minisanté Yagumishijeho Amasaha Y’Akazi K’Abaganga

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu bigo by’ubuvuzi hazakomeza gukurikizwa amasaha asanzwe mu gihe abandi bakozi bo bazajya batangira saa tatu za mu gitondo.

Kuri Twitter Minisiteri y’ubuzima yahanditse igira iti:  “Nyuma y’uko hatangajwe amasaha y’akazi azatangira gukurikizwa guhera taliki 01, Mutarama 2023, mu rwego rwo gukomeza gutanga serivisi z’ingenzi z’ubuzima igihe cyose zikenerewe, Minisiteri y’ubuzima iramenyesha abakora mu bigo by’ubuvuzi byose, Abaturarwanda muri rusange, ko hazakomeza gukurikizwa amasaha asanzwe y’akazi mu bigo by’ubuvuzi nk’uko byakorwaga mu mwaka wa 2022”.

Rikomeza rigira riti: “Abayobozi b’ibigo by’ubuvuzi barasabwa gukomeza gushyiraho uburyo bworohereza abakozi bafite ibibazo byihariye, kugira ngo babashe gukora nta nkomyi.”

Gahunda y’impinduka ku masaha y’akazi ndetse n’ay’ishuri izatangira gukurikizwa guhera kuri uyu wa 01, Mutarama, 2023.

- Advertisement -

Byanzuwe n’inama  y’Abaminisitiri yabaye mu Ugushyingo 2022.

Abakozi bakorera ibigo bya Leta bagomba kujya gatangira saa tatu za mu gitondo, kakageza saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Abanyeshuri bo bagomba kujya batangira amasomo yabo saa mbili n’igice, bakageza saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Mbere y’izi mpinduka, abanyeshuri batangiraga amasomo saa moya n’igice akarangira saa kumi n’igice z’umugoroba.

Ku bo bibanye ngombwa, mbere  ya saa tatu, abakozi bazajya bakorera akazi kabo mu rugo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version