Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uganda: Amakipe Y’u Rwanda Ya Volley Yahacanye Umucyo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Uganda: Amakipe Y’u Rwanda Ya Volley Yahacanye Umucyo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 August 2024 1:54 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Muri Uganda ahaberaga irushanwa riba buri mwaka ryitwa KAVC International Volleyball Tournamennt yaraye harangijwe iyo mikino, muri yo amakipe y’u Rwanda yitwaye neza.

Ayo ni APR VC (abagabo n’abagore), Police VC y’abagore, Rwanda Revenue Authority, Kepler VC na REG VC.

Kepler VC na APR VC y’abagore nizo zitashoboye kujyera ku mukino wa nyuma, ariko andi yari ahagarariye u Rwanda yahuye ku mukino wa nyuma.

Mu bagabo, REG VC niyo yegukanye igikombe itsinze  APR VC ku mukino wa nyuma amaseti 3-0 (25-23, 25-20, 25-21) umukino wabereye mu nzu y’imikino ya MTN Lugogo muri Kampala.

Ni igikombe cya kabiri REG VC yegukanye muri uyu mwaka nyuma yo kwegukana icya Memorial Rutsindura itsinze ikipe ya Gisagara ku mukino wa nyuma.

Mu cyiciro cy’abagore naho amakipe yo mu Rwanda niyo yahuriye ku mukino wa nyuma hagati y’ikipe ya RRA (Rwanda Revenue Authority) ndetse na Police VC.

Bakoze uko bashoboye bitwara neza

Ikipe ya RRA niyo yaje kwegukana iki gikombe itsinze ikipe ya Police VC yari iherutse kwegukana igikombe cy’irushanwa ryo kwibohora amaseti 3-2.

Ni umukino wari ukomeye kuko impande zombi zaje gukizwa n’umukino w’inyongera wagombaga gukinwa ku manota 15.

Ni ku nshuro ya gatatu yikurikiranya amakipe yo mu Rwanda yegukanye iri rushanwa riba ngaruka mwaka ribera muri Uganda.

Umwaka ushize wa 2023 ibikombe byegukanywe na Police VC mu cyiciro cy’abagabo na APR VC mu cyiciro cy’abagore naho umwaka wari wawubanjirije ibikombe bikaba byari byegukanywe n’amakipe ya APR VC.

TAGGED:AbagaboAbagoreAmakipefeaturedVolley
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Minisitiri W’Intebe Wa Bangladesh Yeguye Ahunga Igihugu
Next Article Nyuma Y’Inkongi Muri Kigali Economic Zone Indi Yishe Umuturage
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwibwira Ko Umushinga Mwiza Wose Ukwiye Inguzanyo Ni Ukwibeshya-Patience Mutesi Uyobora BPR

Imwe Mu Makipe Yo Muri Sudani Yikuye Muri Shampiyona Y’u Rwanda

Ruhango: Hatangiye Iperereza Ku Mugabo Bikekwa Ko Yishwe N’Abo Yasengereye

Perezida W’Ubushinwa Yasabye Amerika Kubaha Ubukungu Bw’Igihugu Cye

Muramu Wa Vital Kamerhe Niwe Mukandida Wo Kumusimbura Kuyobora Inteko

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Umunyarwanda Uterura Ibiremereye Kurusha Abandi Agiye Kuruhagararira Mu Misiri

Uburundi, Ububiligi, DRC, Amerika… -Nduhungirehe Asobanura Uko U Rwanda Rubanye Nabyo

Kamala Harris Aracyashaka Kuba Perezida Wa Amerika 

DRC: Amakamyo 100 Yaheze Mu Byondo

Hari Isezerano BK Iha Abafite Inganda Z’Ikawa…

You Might Also Like

Mu mahanga

Mu Bufaransa Haraba Inama Ikomeye Ku Bibazo Biri Mu Karere u Rwanda Ruherereyemo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tanzania: Mu Matora Y’Uwasimbura Samia Suluhu Havutse Imvururu Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Kagame Yaganiriye N’Ubuyobozi Bw’Ihuriro Rw’Ubukungu Ku Isi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

PM Nsengiyumva Yabwiye Abanyamerika Icyo u Rwanda Rukora Ngo Rutere Imbere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?