Uganda: Amakipe Y’u Rwanda Ya Volley Yahacanye Umucyo

Muri Uganda ahaberaga irushanwa riba buri mwaka ryitwa KAVC International Volleyball Tournamennt yaraye harangijwe iyo mikino, muri yo amakipe y’u Rwanda yitwaye neza.

Ayo ni APR VC (abagabo n’abagore), Police VC y’abagore, Rwanda Revenue Authority, Kepler VC na REG VC.

Kepler VC na APR VC y’abagore nizo zitashoboye kujyera ku mukino wa nyuma, ariko andi yari ahagarariye u Rwanda yahuye ku mukino wa nyuma.

Mu bagabo, REG VC niyo yegukanye igikombe itsinze  APR VC ku mukino wa nyuma amaseti 3-0 (25-23, 25-20, 25-21) umukino wabereye mu nzu y’imikino ya MTN Lugogo muri Kampala.

Ni igikombe cya kabiri REG VC yegukanye muri uyu mwaka nyuma yo kwegukana icya Memorial Rutsindura itsinze ikipe ya Gisagara ku mukino wa nyuma.

Mu cyiciro cy’abagore naho amakipe yo mu Rwanda niyo yahuriye ku mukino wa nyuma hagati y’ikipe ya RRA (Rwanda Revenue Authority) ndetse na Police VC.

Bakoze uko bashoboye bitwara neza

Ikipe ya RRA niyo yaje kwegukana iki gikombe itsinze ikipe ya Police VC yari iherutse kwegukana igikombe cy’irushanwa ryo kwibohora amaseti 3-2.

Ni umukino wari ukomeye kuko impande zombi zaje gukizwa n’umukino w’inyongera wagombaga gukinwa ku manota 15.

Ni ku nshuro ya gatatu yikurikiranya amakipe yo mu Rwanda yegukanye iri rushanwa riba ngaruka mwaka ribera muri Uganda.

Umwaka ushize wa 2023 ibikombe byegukanywe na Police VC mu cyiciro cy’abagabo na APR VC mu cyiciro cy’abagore naho umwaka wari wawubanjirije ibikombe bikaba byari byegukanywe n’amakipe ya APR VC.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version