Muri iki gitondo, abaturage ba Kampala n’ahandi muri Uganda baramukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu akomatanyije n’Abadepite. Abatora ni miliyoni umunani. Imbuga nkoranyambaga zafunzwe.
Umwe mu batuye Kampala witwa Ronald yaraye abwiye Taarifa ko abasirikare na Polisi bari baryamiye amajanja bafite imodoka ziremereye na kajugujugu zizenguruka mu kirere kandi ari nyinshi.
Muri rusange ibintu biratuje, hari abapolisi benshi n’ingabo kandi bafite ibimodoka binini, kandi ni ubwa mbere abaturage babonye ingabo n’abapolisi bangana batya.
Abaturage biyandikishije bagomba gutora muri iki gitondo kandi ibiro by’itora byafunguye saa moya za mu gitondo (7h00 am) ni ukuvuga saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ku isaha y’i Kigali(6h00am).
Hari amakuru avuga ko hari ibice bimwe bya Kampala abantu batemerewe gusohokamo, kandi murandasi ngo yavanyweho.
Abantu bahanganye cyane kurusha abantu muri ariya matora ni Perezida Museveni na Hon Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi ku izina rya Bobi Wine.
Mu ijambo Perezida Museveni yagejeje ku baturage kuri uyu wa Kabiri habura iminsi ibiri kugira ngo amatora abe, yihanangirije abantu bose bafite umugambi wo gukoma mu nkokora imigendekere y’amatora, ababwira ko bazabona akaga.
Yasabye abaturage kuzayitabira ari benshi kandi ko batagomba kuzagira ubwoba bw’uko hari uwabahohotera.
Yagize ati: “ Ntimuzagire ubwoba bwo kuza gutora kuko nahaye amabwiriza abashinzwe umutekano yo kuzabarinda. Kandi bariteguye.”
Museveni yavuze ko uzagerageza kubahungabanya azakubitwa inshuro atarabikora.
Yabasabye kwibuka uko ababigerageje bakubitiwe inshuro muri Kampala mu minsi yashize.
Avuga ko nta kintu inzego z’umutekano zananirwa kwivuna uko cyaba kimeze kose kandi ko nta gice cya Uganda zitageramo ngo zikirinde.