Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbuzima

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 September 2025 7:15 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ebola ni indwara yica benshi mu bo yafashe.Ifoto:The Guardian.
SHARE

Aho bumviye ko muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu Ntara ya Kasaï hadutse Ebola ndetse ikaba imaze kwica abantu 15, abaganga bo muri Uganda batangiye gufata ingamba zo kuyirwanya.

Abasomyi bamenye ko hagati ya Kasaï na Kampala hari intera ya Kilometero 2000 kandi ni bike cyane ku cyorezo cyandura kandi kikica vuba ndetse gishobora gukwirakwizwa n’urujya n’uruza rw’abaturage bambuka imipaka.

Kuba Uganda ihana imbibi na DRC kandi abaturage bakaba bacuruzanya cyane, ni ikintu gishobora gutiza umurindi ikwirakwira rya Ebola.

Dr. Charles Olaro ushinzwe ubuvuzi rusange muri Minisiteri y’ubuzima muri Uganda yabwiye The Monitor ko Uganda iri kwegeranya ibishoboka byose ngo ibe yiteguye gukumira cyangwa kuvura abafashwe na Ebola.

Ati: “ Uganda yigeze kurwaza iyi ndwara, bityo rero izi ububi bwayo ku buryo itatinyuka kurera amaboko igihe cyose yaba yumvise aho iherereye. Turakomeza gucungira hafi urujya n’uruza ku mipaka yacu.”

The Monitor yanditse ko hashize amezi atanu Ebola irangiye muri Uganda kuko umuntu uyiheruka yagaragaye muri Mata, 2025.

Icyo gihe, iyi ndwara yari ibonetse ku nshuro ya gatatu mu gihe cy’imyaka itatu gusa.

Ubwo iheruka, yafashe abantu 14, 12 muri bo byemezwa ko ‘koko’ ari yo barwaye, ariko abandi isuzumiro ntiryayibona neza.

Bane yarabahitanye, icumi barakira abandi ibyabo bisigara ari ibyo kwigwa ho.

Mu kugenzura abayanduye, byaje kugaragara ko hari abantu 534 bari barahuye nabo, abo nabo basigara bacungirwa hafi ngo bataba barayanduye bakazayikwiza henshi.

Ku byerekeye DRC, mu mwaka wa 2022 Ebola yatangiriye mu Ntara ya Equateur iri mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’iki gihugu, gusa mu mwaka wa 2007 n’uwa 2008 nabwo yari yabonetse muri Kasaï.

Kuva muri iyo myaka kugeza ubu, imaze kuhaduka inshuro 16.

Ebola iteye ite?

Ubusanzwe, Virusi itera Ebola ntikunze kugaragara. Icyakora iyo igaragaye, igirira abantu nabi kuko yica benshi mubo yafashe.

Yandurira mu matembabuzi yose ava mu mubiri w’umuntu, yaba amacandwe, inkari, amaraso, amasohoro, icyuya kandi akenshi abantu bayanduzwa n’uducurama.

Gukoranaho kw’imibiri y’abantu niko gutuma uwanduye yanduza undi cyangwa se umuntu muzima akanduzwa no gukora ku murambo w’uwo yishe cyangwa uwayanduye ukiri muzima.

Kugeza ubu Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ntacyo iratangaza ku ngamba n’umuburo iha abaturage kuri iyi ndwara ivugwa mu baturanyi bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

TAGGED:AgacuramaEbolaIndwaraUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi
Next Article AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?