Polisi ikorera i Kampala iri mu iperereza nyuma y’uko abantu bataramenyekana batwitse Kiliziya iri muri Paruwasi ya Kigungu Mapeera, alitari n’imyenda y’abahereza bigashya.
Umuvugizi wa Polisi muri uyu mujyi witwa Patrick Onyango avuga ko abatwitse alitari ya Kiliziya ari abantu bo kugawa cyane.
Avuga ko nta n’umwe muri bo urafatwa ariko batangiye gushakishwa.
Polisi ya Uganda yarebye isanga imyambaro abahereza ba Padiri bambaraga yahiye, irakongoka, udusanduku babikagamo amafaranga yatuwe natwo biratwiba.
Asaba abaturage kujya begera abayobozi bakabagezaho ibibazo bafitanye n’uwo ari we wese aho kwihimura ku bandi babatwikira ibikorwaremezo, agatanga urugero rw’iriya Kiliziya.
Umwe mu basengera muri iriya Kiliziya witwa Richard Sekyondo avuga ko we na bagenzi be batunguwe no kumva ko hari abantu batwitse iriya Kiliziya, akibaza icyabibateye.
Yabwiye The Monitor dukesha iyi nkuru ko nta muntu azi wari ufitanye ikibazo n’ubuyobozi bwa Paruwasi.
Annet Bibiyana Nabusoba we yabwiye iki kinyamakuru ko inkongi yadutse saa yine z’ijoro ryakeye.
Kiliziya yatwitswe yitiriwe Furere Simon Lourdel Mapeera Furere Delmas Amans, aba bakaba Abamisiyoneri ba mbere bageze muri Uganda baje kuhavuga ubutumwa bwiza bw’Umwami Yesu, hari Taliki 17, Mutarama, 1879.