Ikigo cya Uganda gishnzwe ingufu zitanga amashanyarazi Uganda Electricity Transmission Company Limited cyatangaje ko kuri uyu wa Gatanu mu gihugu hafi ya hose habuza amashanyarazi.
Ni ikibazo cyamaze amasaha menshi ariko kiza gukemurwa gahoro gahoro mu masaha ashyira igicamunsi.
Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko iki kibazo cyatewe n’imikorere mibi y’urugomero rwa Karuma nk’uko bwabitangarije kuri X.
Urugomero rwa Karuma rutanga amashanyarazi angana na MW 600 rukaba ruherereye ku ruzi rwa Nili ahitwa Kiryandongo rwagati mu Majyaruguru ya Uganda.
Ni mu ntera ya kilometero 270 uvuye mu Murwa mukuru, Kampala.
Daily Monitor ivuga ko kimwe mu byuma bitanga amashanyarazi kuri uru ruganda cyagize ikibazo, kikaba cyari kikiri gishya kuko cyashyizweho muri Gashyantare, 2024.
Ibindi byuma bitanga amashanyarazi byari byarashyizweho taliki 23, Werurwe, 2023.
Urugomero rwa Karuma rwubatswe ku mafaranga yatanzwe na Banki Y’Abashinwa yitwa Export-Import Bank of China (Eximbank) ku mafaranga angana na miliyari $1.7.
Intego ni ukugira ngo akarere Uganda iherereyemo kabe kihagije ku mashanyarazi akenewe kugira ngo inganda zikore neza ku mashanyarazi adahenze cyane.
Ni uruganda rw’ingirakamaro ariko nanone ruzahenda Uganda cyane kugira ngo irwishyure nk’uko abahanga mu bukungu babivuga.
Nirwuzura rwose uko rwakabaye, ruzaha amashanyarazi Sudani y’Epfo ndetse na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Mu mwaka wa 2023 Uganda yasinyanye amasezerano na Sudani y’Epfo yo guhererekanya amashanyarazi, ayo masezerano yasinyiwe mu Murwa mukuru wa Sudani y’Epfo ari wo Juba.