Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uganda: Hari Icyo Ibiri Kuva Mu Matora Biri Kwerekana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Uganda: Hari Icyo Ibiri Kuva Mu Matora Biri Kwerekana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 January 2021 6:08 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amajwi amaze kubarurwa mu matora yo muri Uganda arerekana ko Umukandida wa NRM Yoweri Kaguta Museveni ari we uri imbere kuko afite amajyi 4,340,134  (61.98 %), agakurikirwa na Bobi Wine uhagarariye ishyaka NUP amajwi 2,164,347 votes (30.91%).

Ibi ni ibyatangajwe na Bwana Simon Byabakama uyobora Komisiyo y’igihugu y’amatora muri Uganda.

Kubarura ibyavuye mu matora byarangiye kuri uyu wa Gatandatu kandi ibyayavuyemo bigomba gutangazwa bitarenze amasaha 48 nk’uko biteganywa n’Itegeko nshinga rya Uganda.

Hari ibice bya Uganda aho byagaragaye ko hari abakunzi ba Museveni na Bobi Wine benshi k’uburyo amajwi yabo  ajya kwegerana.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15, Mutarama, 2021, Bobi Wine yatangarije abanyamakuru ko yatsinze amatora abahishurira ko atazemera ibyayavuyemo nibiza bivuga ko ari Museveni wayatsinze.

Yemeje ko afite ibimenyetso by’uko yibwe amajwi ndetse ko hari n’aho abantu bafashe isanduku irimo impapuro zatoreweho barayirukankana.

Yashinje Perezida wa Komisiyo y’Amatora Bwana Simon Byabakama kurenza amaso ubujura bwakozwe mu matora no kuba yarivanzwemo n’abapolisi n’abasirikare.

Yagize ati: “ Dufite ibimenyetso bifatika by’uko batwibye amajwi kandi twiteguye kubishyira ahagaragara igihe cyose murandasi izaba yasubijweho”

Umuvugizi wungirije w’ingabo za Uganda Lieutenant Colonel Deo Akiiki yavuze ko ibyo Bobi Wine avuga nta shingiro bifite.

Uko ibyavuye mu matora bihagaze kugeza ubu mu biro byayo 24,058/34,684 ni ukuvuga ibingana 69.36%
Umukandida Ishyaka rye Amajwi yose Ijanisha (%)
Amuriat Oboi Patrick Forum for Democratic Change (FDC) 254,628 3.64
Kabuleta Kiiza Joseph Independent 34,955 0.50
Kalembe Nancy Linda Independent 28,492 0.41
Katumba John Independent 23,965 0.34
Kyagulanyi S Robert aka Bobi Wine National Unity Platform (NUP) 2,164,347 30.91
Nobert Mao Democratic Party (DP) 45,590 0.65
Mayambala Willy Independent 11,218 0.16
Mugisha Muntu G Alliance for National Transformation (ANT) 41,867 0.60
Mwesigye Fred Independent 19,452 0.28
Tumukunde Henry K Independent 37,705 0.54
Museveni T Kaguta National Resistance Movement (NRM) 4,340,134 61.98

 

Bobi Wine kugeza ubu ariwumvamo intsinzi kandi yijeje abamuyobotse ko urugamba rwo gukuraho uwo yise umunyagitugu ari bwo rugitangira.

Bwana Simon Byabakama avuga ko Komisiyo ayoboye iri butangaza ibyavuye mu matora mu gihe kigenwe n’Itegeko nshinga.

Ntabwo bari burenze amasaha 48 agenwa naryo.

Kuri uyu wa Gatanu kandi Bobi Wine yanditse ko urugo rwe rwazengurutswe n’abasirikare kandi binjiye mu rugo  basimbutse uruzitiro bahutaza umurinzi we.

Yatangarije abe ko abasirikare bateye urugo rwe saa kenda n’igice z’amanywa(5h30pm).

Umuvugizi wungirije muri Polisi ya Uganda muri Kampala witwa Luke Owoyesigire yavuze ko kari abantu bafatiwe hafi yo kwa Bobi Wine kandi ko ari impamo ko Polisi n’ingabo bari hafi y’iwe.

Mugenzi we wo mu ngabo za Uganda Lt Col Deo Akiiki nawe yemeje ko ingabo ziri hafi y’urugo rwa Bobi Wine.

TAGGED:AmatoraBobiByabakamafeaturedKagutaKampalaMuseveniPolisiWine
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibya Tour Du Rwanda 2021 Byasubiwemo
Next Article Centrafrique: Undi musirikare wa MINUSCA yishwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?