Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi,WHO, ivuga ko Uganda ari cyo gihugu gifite abaturage banywa inzoga nyinshi kurusha ahandi muri Afurika.
Iyi mibare ivuga ko buri muturage wa Uganda anywa byibura litiro 12,2 ku mwaka, abagabo bakaba ari bo banywa cyane kuko muri rusange umugabo wo muri Uganda anywa litiro 19.93 ku mwaka mu gihe umugore anywa litiro 4.88 ku mwaka.
Ikindi Uganda izwiho ni uko ari cyo gihugu cya mbere ku isi cyeza urutoki rwinshi.
Ku byerekeye inzoga, hari umugabo ziherutse guhitana.
Ni Alex Kayanja Ssekandi wazize inzoga afite imyaka 39 y’amavuko.
Nyuma y’uko uyu mugabo ahitanywe nazo, Nyina yatanze isezerano ko agiye gushinga ikigo gifite intego yo kubuza urubyiruko kunywa inzoga nyinshi binyuze mu bukangurambaga.
Perezida Museveni yoherereje umuryango wa Ssekandi amagambo yo kuwufata mu mugongo, ababwira ko igihugu cyose kibari inyuma.
Yabayagiye binyuze mu kubaha Miliyoni Shs 10.