Airtel Rwanda Igiye Kugeza Murandasi Ya 4G Kuri Miliyoni Y’Abanyarwanda Bitarenze 2024

Ikigo gitanga serivisi z’ikoranabuhanga n’itumanaho, Airtel Rwanda, cyatangije gahunda yo guha murandasi y’igisekuru cya kane Abanyarwanda bagera kuri miliyoni mu gihe kitarenze umwaka wa 2024.

Emmanuel Hammez uyobora Airtel Rwanda avuga ko hari telefoni bazanye ifite imbaraga zo kureberwaho filimi za Netflix ukoresheje 4G ya Airtel kandi ngo kuzigeza ku Banyarwanda benshi uko bishoboka niyo ntego y’ikigo ayoboye.

Ni igikoresho cyo kwitaba, guhamagara no gukoresha mu bya murandasi byo mu byiciro bitandukanye.

Iyo telefoni ifite agaciro ka Frw 20,000, ikaba yitwa AirtelImaginePhone.

- Kwmamaza -

Uyobora Airtel ku rwego rwa Afurika witwa Segun Ogunsanya wari mu muhango wo gutangiza iki gikorwa,  avuga ko  bishimiye uburyo Airtel Rwanda ikora kandi yishimiye ko iki kigo cyatangije gahunda yo kugeza murandasi y’igisekuru cya kane mu bitaruye Umujyi wa Kigali, ku ikubitiro bikaba byabereye muri Kabarondo mu Karere ka Kayonza.

Segun avuga ko murandasi ya 4G batangije mu Rwanda ari yo ihendutse kandi intego ari ukuzayigeza ku bantu benshi.

Meya w’Akarere ka Kayonza Jean Bosco Nyemazi yashimye Airtel Rwanda ko yahisemo kuza gutangiriza uriya mushinga mu karere ayobora kandi akizera ko bizagirira akamaro abagatuye.

Jean Bosco Nyemazi uyobora Akarere ka Kayonza

Ni  gahunda Artel Rwanda ishyigikiwemo na Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo.

Ubwo yavugaga ijambo nk’Umushyitsi mukuru mu itangizwa ry’iyi murandasi muri Kabarondo, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Madamu Paulo Musoni Ingabire yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda isanganywe gahunda yo kugeza murandasi ihendutse ku Banyarwanda benshi cyane abo mu cyaro.

Minisitiri Ingabire Paula Musoni

Ni gahunda bose ConnectRwanda 2.0.

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba yishimiye iyi gahunda ya Airtel na MYICT
Ni telefoni ihendutse kandi ikora nka router ikora neza

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version