Uganda: Inkongi Yibasiye Imwe Mu Nyubako Zo Ku Kibuga Cya Entebbe

Abashinzwe kurwanya inkongi muri Uganda bazindukiye mu kazi kenshi ko kuzimya inkongi yafashe imwe mu nyubako zo ku kibuga cy’indege cya Entebbe.

Amakuru y’ibanze avuga ko imwe mu nyubako zibika imiti ziri kuri iki kibuga yakongotse.

Ni iy’ikigo National Medical Stores (NMS).

NTV News ivuga ko muri iyo nzu hahiriyemo inzitiramibu nyinshi zari zaratumijwe ngo zihabwa abaturage.

Ntiharamenyekana icyateye iriya nkongi ariko Polisi yatangiye iperereza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version