Ku Isi Hamaze Kuba Imyuzure 8 Ikomeye Mu Minsi 11

Libya, Ubugereki, Espagne, Ubushinwa, Hong Kong n’Amerika y’Amajyepfo ni ibice bitandukanye by’isi biherutse kwibasirwa n’imyuzure yishe ibihumbi n’ibihumbi by’abantu.

Nk’ubu hari ubwoba ko abantu barenga 10,000 bishwe n’umwuzure watewe n’imvura yazanywe n’inkubi ikomeye iherutse kwibasira Libya.

Iyi nkubi abahanga bayise ‘Daniel’.

Ni ubwa mbere mu mateka imyuzure ingana kuriya ibereye hafi icyarimwe mu bice bitandukanye by’isi nk’uko umuhanga mu by’ubumenyi bw’ikirere witwa Andrew Hoell abivuga.

Asanzwe ari umushakashatsi mu kigo kitwa National Oceanic and Atmospheric Administration’s Physical Sciences Laboratory.

Andrew avuga ko byari bimenyerewe ko imyuzure iba mu gice runaka kihariye, ikahaba ari myinshi ariko ngo ni ubwa mbere bibereye icyarimwe ku rwego rw’imigabane ine y’isi.

Ni ikindi avuga ko cyerekana ko abavuga ko imikorere karemano y’ibigize ikirere yahindutse, baba badaca umugani ku manywa.

Inkubi zikomeye ziri kuvuka hirya no hino ku isi, zizana n’ibicu byifitemo amazi menshi bigatera imvura iremereye nayo igaha imbaraga imyuzure.

Abashakashatsi bazi ko guhera mu mwaka wa 1901, igipimo cy’imyuzure cyiyongereyeho 0.4 buri myaka 10.

Ni ibitangazwa n’ikigo kitwa Environmental Protection Agency.

Muri ya myuzure umunani ikomeye yabaye mu minsi 11 ishize, buri umwe muri yo ufite ibyawuteye byihariye.

Nk’ubu inkubi yiswe ‘Daniel’ niyo yateje akaga abaturage ba Libya n’abaturage b’Ubugereki.

Indi yiswe Haikui niyo yazaniye akaga abatuye Hong Kong n’abo mu Majyepfo y’Ubushinwa.

Imvura yakurikiye iyi nkubi yateje imyuzure ikomeye ndetse n’inkangu zigera mu ijana zibasira biriya bice by’Aziya.

Hagati aho kandi imvura nyinshi yatumye ibice bya Espagne, Amajyaruguru ya Turikiya ndetse no muri Brazil bahura n’imyuzure yangije byinshi.

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika naho haherutse kwibasirwa n’inkuba zibasiye Leta ya Nevada, bituma hari ibice byayo bibura amashanyarazi.

Imyuzure ni ikibazo ku buzima n’ubukungu by’abantu.

Uretse kuba yica abantu, yangiza ubuso bunini bw’imyaka, amazi yayo akaba yateza indwara iyo atinze gukama kandi yangiza imiyoboro isanzwe itanga amazi meza bityo akabura.

N’ubwo indi myuzure yabaye ahantu twavuze haruguru nayo yangije byinshi, wa muhanga witwa Andrew Hoell yabwiye NBC ko uwo muri Libya ari wo uteje akaga kurushaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version