Uganda: Mbonyi Yageze Ku Mutima W’Abafana Be

Umunyarwand uririmbira Imana witwa Israel Mbonyicyambu amaze iminsi ibiri muri Uganda ashimisha abafana be. Yararabaririmbiye asiga bamwishimiye kurushaho.

Igitaramo cye cyatangiye taliki 23 kirangira taliki 25, Kanama, 2024 kubera ahitwa Lugogo  Cricket Oval mu Murwa mukuru wa Uganda.

Ugenekereje kitabiriwe n’abantu barenga 15,000.

Kirabiriwe n’Abanyarwanda baba muri Uganda ndetse n’abandi batuye iki gihugu giherereye mu Majyaruguru y’u Rwanda.

- Kwmamaza -

Zimwe mu ndirimbo yaharirimbiye ni Nzi ibyo Nibwira kubagirira, Sinzibagirwa , Number One ariko aza guhindura ajya muzigezweho z’ubu zirimo n’iyitwa Ni Nasiri yabiciye mu Rwanda no muri Kenya.

Aho arangirije akazi, Mbonyi yagiye ku mbuga nkoranyambaga ashimira abafana be n’Imana yabimushoboje.

Ati:  “Mana yanjye! Kampala mbega ijoro ryuzuye amashimwe, wakoze Mana ku bw’ibi bihe bitazibagirana”.

Taliki 25  Mbonyi yataramiye ab’i Mbarara aba ari naho arangiriza ibitaramo yari yateguye gukorera muri Uganda.

Yagiye muri Uganda avuye muri Kenya mu Murwa mukuru Nairobi.

Naho yeretswe ko akunzwe cyane ndetse anabyerekwa na bamwe mu bayobozi bakuru b’iki gihugu.

Israel Mbonyi no mu Rwanda arakunzwe cyane kuko niwe wenyine mu baririmbira Imana wakoreshereje igitamo muri BK Arena ikuzura yose.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version