Ingabo Za EAC Zo Gutabara Aho Rukomeye Ziratorezwa Mu Rwanda

Abasirikare bakuru 23 bo mu bihugu bigize Umutwe w’ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye bari guhugurirwa mu Rwanda kugira ngo bagishwe uburyo bushya bwo gukora akazi kazo.

Bateraniye mu Rwanda mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) kiri i Musanze, bakazamara ibyumweru bibiri bahabwa amasomo azabafasha guhugura bagenzi babo.

Si Rwanda Peace Academy gusa izabahugura ahubwo bizakorwa ku bufatanye n’ikigo African Peace and Security Architecture (APSA).

Abayateguye bavuga ko azungura abayagenewe ubumenyi buzabafasha guhugura abandi bigatuma bubaka igisirikare gikomeye gikorera ku cyicaro cy’uwo mutwe w’ingabo.

- Kwmamaza -

Ni amahugurwa areba cyane cyane ingabo zikorera ku cyicaro cya East African Standby Force yiswe Force Headquarters Staff Officers Training of Trainers Course.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga niwe wayatangije  kuri uyu wa mbere taliki 26, Kanama, 2024.

Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy , Col (Rtd) Jill Rutaremara avuga ko abo banyeshuri baje gutozwa kugira ngo bazatoze abandi.

Rutaremara ati: “Turashaka gutoza muri EASF abantu bashobora kujya bigisha Staff officers.  Abo basirikare bakorera ku cyicaro cy’ingabo nibo bakora byinshi, nibo bakora igenamigambi, ni kimwe no ku cyicaro gikuru cy’ingabo (Etat Major) nibo bakora bashinzwe iperereza, bashinzwe ububiko, bashinzwe ubutegetsi n’ibindi”.

Avuga ko abanyeshuri bitabiriye aya mahugurwa bazahugurwa uko batoza abandi kuzuza neza inshingano zabo bitume baba abarimu bujuje ibisabwa.

Col Rutaremara avuga ko uwo mutwe wahawe inyito yo ‘guhora witeguye’ gutabara aho rukomeye ugizwe n’ingabo, abapolisi n’abasivile bakorera mu bihugu byabo, bakaba bagomba kwitabazwa mu gihe bibaye ngombwa.

Major Simon Igga Kigongo wo mu ngabo za Uganda avuga ko yiteguye ko ariya mahugurwa azamuha ubumenyi bwuzuza ubwo asanganywe.

Ati: “Hano muri RPA naje mu mahugurwa azamfasha kuzahugura abandi. Ni uburyo bwo kurushaho kumenyana n’abandi basirikare bo mu bindi bihugu, tugatozwa kuzahugura abandi bakora mu mutwe wa Afurika y’Uburasirazuba uhora witeguye gutabara aho rukomeye”.

Umunyarwandakazi witwa Cpt Jeannette Uwamahoro wo mu ngabo z’u Rwanda avuga ko asanzwe ari abarimu ariko ko kwigisha bisaba kwiga kandi ari kwiga ari uguhozaho.

Lt Col Rukundo Eugene wo mu ngabo z’u Rwanda nawe yagize ati: “Aya mahugurwa azadufasha kurushaho gufasha ibihugu byacu kwigisha abasirikare kugira ngo tubashe guteza imbere imikorere y’umutwe EASF”.

Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, atangiza ayo mahugurwa yavuze ko ari ingirakamaro kuko azabubakamo umusirikare ushoboye guteza imbere umwuga we.

Gen Mubarakh Muganga Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda

Avuga ko bizatuma abayahawe bagisha bagenzi babo uko baba abasirikare beza ba EASF bazifashishwa  igihe cyose bazaba bakenewe.

Kuri uyu wa Mbere taliki 26, Kanama, 2024 nibwo aya mahugurwa yatangiye akazarangira taliki 06, Nzeri, 2024.

Abasirikare bayitabiriye baturutse muri Djibouti, Ethiopia, Kenya, u  Rwanda, Somalia na Uganda.

Bafite amapeti ya Captaine, Major na Lieutenant Colonel.

Abasirikare bayitabiriye baturutse muri Djibuti, Ethiopia, Kenya,u Rwanda, Somalia na Uganda.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version