Uganda: Umwe Mu Bakire Bakomeye Yiciwe Mu Biro Bye

Mutinisa yiciwe mu Biro arashwe n'uwari ushinzwe kumurinda. Ifoto: X

Antony Mutinisa wari uzwi mu bucuruzi bw’imodoka zihenze mu Murwa mukuru wa Uganda, Kampala, yishwe arashwe n’uwamusanze mu Biro ahita asohokana amafaranga menshi yamusanganye n’imodoka ye arayijyana.

Polisi mu gace byabereyemo ivuga ko mbere yo kuraswa, yari yabanje guterana amagambo n’uwamurashe wari usanzwe ari mu barinda umutekano bakorera kimwe mu bigo byigenga.

Ku Cyumweru tariki 24, Kanama, 2025 nibwo byabaye, Polisi ikavuga ko iri guhigisha uruhindu uwo muntu kugira ngo akurikiranwe.

Umuvugizi wayo i Kampala yagize ati: “Turi gukurikirana amakuru y’ingenzi kandi twizeye ko ukekwaho azafatwa. Dusabye abaturage gukomeza kugira ituze mu gihe tugikora iperereza .”

Antony Mutinisa yari azwi cyane i Kampala kubera ubucuruzi bwe no gukodesha imodoka zihenze.

Bamwe mu bakiliya be b’imena barimo abayobozi bakuru mu nzego za Leta nk’Abaminisitiri, n’abahagarariye ibihugu byabo i Kampala bifuzaga kugenda mu modoka z’igiciro cyo hejuru.

Ukekwa yarafashwe

Hagati aho, ikinyamakuru The Pulse cyo muri Uganda gitangaza ko hari umugabo w’imyaka 28 y’amavuko witwa Hillary Byaruhanga wafashwe akekwaho kwica uriya mukire.

Mutinisa yari asanzwe afite ikigo gicuruza imodoka gikomeye kitwa Mutinisa Motors Uganda.

Ukekwa yafatiwe ahitwa Kanungu nk’uko  Assistant Commissioner of Police (ACP) Kituuma Rusoke uvugira Polisi ya Uganda ku rwego rw’igihugu abyemeza.

Rusoke yatangaje ko nyuma yo kumurasa, ukekwa yahise ajya mu modoka ya boss we arayiba, ayibana n’amafaranga atatangajwe ingano.

Imodoka yafatiwe ahitwa Katwe Cell mu Mujyi wa Kihihi Town ifashwe n’abapolisi bakorera i  Kanungu.

Urupfu rwe, nk’uko bivugwa n’itangazamakuru, rwiyongereye ku bundi bwicanyi bukorerwa i Kampala bwibasira abaherwe bikozwe n’abasekirite.

Muri Kamena, 2025, umusekirite yishe abakozi babiri abarashe nyuma yo guterana nabo amagambo.

Byabereye ahitwa Mbuya.

Amezi atatu mbere y’aho, undi musekirite yishe arashe umukire amutsinze ahitwa Mukwano Arcade rwagati muri Kampala.

Mu Ukwakira, 2024 undi musekirite wakoreraga ahitwa Lira nawe yarashe umucuruzi wo mu gace yarindiragamo umutekano amutsinda aho.

Abakurikirana ibibera muri Uganda basaba Polisi n’izindi nzego kujya bashungura neza bakareba abakwiriye kuba abasekirite bemerewe imbunda.

Bavuga ko kuba ababyemerewe babarirwa mu bihumbi kandi bakaba ‘batagira gikurikirana’ ngo harebwe niba nta businzi cyangwa urundi rugomo rubaranga, bitanga icyuho cyo guha intwaro abantu babi.

Polisi yo isaba abantu bafite amakuru ku myitwarire idahwitse y’abasekirite kujya bayibwira ikareba uko abantu nkabo bakomwa imbere bataramena amaraso.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version