Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uganda: Undi Murinzi Wa Bobi Wine Yashimuswe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Uganda: Undi Murinzi Wa Bobi Wine Yashimuswe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 May 2025 7:55 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Noah Mutwe yashimuswe.
SHARE

Eddie Mutwe wari usanzwe ari mu basore barindira Bobi Wine umutekano yashimuswe ajyanwa ahantu hataramenyekana nk’uko ishyaka ry’uriya munyapolitiki ryitwa National Unity Platform, NUP, ribyemeza.

Kuri uyu wa Kane tariki 15, Gicurasi, 2025 nibwo Mutwe yatwawe n’abantu batamenyekanye imyirondoro kandi, nk’uko NUP ibyemeza, abaye undi muntu mu barinda umutekano wa Robert Kyagulanyi wamamaye nka Bobi Wine ushimuswe.

Kyagulanyi avuga ko umukozi  we yashimutiwe ahitwa Gombe, mu Karere ka Wakiso, ajyanwa n’abantu bamutwaye mu modoka ifite ibirahure byinjimye yo mu bwoko bwa double-cabin.

Kuri X yanditse ati: “Baje nk’ibisambo, bari mu modoka ya double-cabin. Babanje gufata umusaza Nyirarume wa Mutwe bamwambika amapingu bamusaba kujya kubereka aho Noah Mutwe ari. Barahageze baramufata bamujyana ahantu tutaramenya. Ibi bari kubikora mu rwego rwo kudukura umutima ariko baribeshya kuko ahubwo biri kutwongerera imbaraga”.

The Monitor yanditse ko  ry’uwo mugabo rikurikiye irindi rya mugenzi witwa Edward Ssebufu wari ushinzwe kuyobora abandi bose barinda Bobi.

Abamufashe bamumaranye iminsi umunani mbere yo kumugeza imbere y’urukiko rukorera ahitwa Masaka.

Hagati aho umugaba mukuru w’ingabo za Uganda General Muhoozi Kainerugaba yavuze ko Mutwe yafashwe n’abasirikare be kandi yo nta pfunwe afite ry’uko abamufashe bamukubise.

Kuri X yanditse ati: ““ Ndemera ntazuyaje ko ari njye wategetse abasirikare banjye kubikora harimo no gukubita Eddie Mutwe. Kari akanyafu”.

Ibi biravugwa nyuma y’igihe gito Bobi Wine abwiye Reuters ko ateganya kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’igihugu azaba mu mwaka wa 2026.

Hagati aho The Monitor ivuga ko hari abantu bantu bahoze barinda umutekano wa Bobi Wine bafunzwe barimo uwitwa Grace Wakabi bahimba Smart, Gadafi Mugumya na Achilleo Kivumbi.

TAGGED:BobifeaturedGushimutaMutweNoahWine
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gutega Amatwi Inyoni Ziririmba Bimara Ishavu
Next Article Chris Brown Afungiye Gukubita Umuntu Icupa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?