Uganda: Undi Murinzi Wa Bobi Wine Yashimuswe

Noah Mutwe yashimuswe.

Eddie Mutwe wari usanzwe ari mu basore barindira Bobi Wine umutekano yashimuswe ajyanwa ahantu hataramenyekana nk’uko ishyaka ry’uriya munyapolitiki ryitwa National Unity Platform, NUP, ribyemeza.

Kuri uyu wa Kane tariki 15, Gicurasi, 2025 nibwo Mutwe yatwawe n’abantu batamenyekanye imyirondoro kandi, nk’uko NUP ibyemeza, abaye undi muntu mu barinda umutekano wa Robert Kyagulanyi wamamaye nka Bobi Wine ushimuswe.

Kyagulanyi avuga ko umukozi  we yashimutiwe ahitwa Gombe, mu Karere ka Wakiso, ajyanwa n’abantu bamutwaye mu modoka ifite ibirahure byinjimye yo mu bwoko bwa double-cabin.

Kuri X yanditse ati: “Baje nk’ibisambo, bari mu modoka ya double-cabin. Babanje gufata umusaza Nyirarume wa Mutwe bamwambika amapingu bamusaba kujya kubereka aho Noah Mutwe ari. Barahageze baramufata bamujyana ahantu tutaramenya. Ibi bari kubikora mu rwego rwo kudukura umutima ariko baribeshya kuko ahubwo biri kutwongerera imbaraga”.

- Kwmamaza -

The Monitor yanditse ko  ry’uwo mugabo rikurikiye irindi rya mugenzi witwa Edward Ssebufu wari ushinzwe kuyobora abandi bose barinda Bobi.

Abamufashe bamumaranye iminsi umunani mbere yo kumugeza imbere y’urukiko rukorera ahitwa Masaka.

Hagati aho umugaba mukuru w’ingabo za Uganda General Muhoozi Kainerugaba yavuze ko Mutwe yafashwe n’abasirikare be kandi yo nta pfunwe afite ry’uko abamufashe bamukubise.

Kuri X yanditse ati: ““ Ndemera ntazuyaje ko ari njye wategetse abasirikare banjye kubikora harimo no gukubita Eddie Mutwe. Kari akanyafu”.

Ibi biravugwa nyuma y’igihe gito Bobi Wine abwiye Reuters ko ateganya kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’igihugu azaba mu mwaka wa 2026.

Hagati aho The Monitor ivuga ko hari abantu bantu bahoze barinda umutekano wa Bobi Wine bafunzwe barimo uwitwa Grace Wakabi bahimba Smart, Gadafi Mugumya na Achilleo Kivumbi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version