Uganda: Uwayoboraga Ingabo Zirinda Museveni Yavanywe Mu Nshingano

Uwo ni Brig Gen. Charity Bainababo wasimbujwe Brig Gen Asaph Nyakikuru Mweteise.

Umutwe w’ingabo zidasanzwe muri Uganda niwo ufite inshingano zo kurinda Perezida w’iki gihugu Yoweri Kaguta Museveni. Uyu mutwe wari usanzwe uyoborwa na Brig Gen. Charity Bainababo wari umaze igihe muri uyu mwanya.

Hari hashize amezi abiri Nyakikuru azamuwe mu ntera akurwa kuri Colonel agirwa Brigadier General.

Brig. Gen Bainababo we yagiye gukomeza amasomo ya gisirikare mu ishuri rikuru rya gisirikare riri ahitwa Jinja ryitwa National Defense College.

- Advertisement -
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version