Uganda Yakebuye Umusirikare Wayo Byavugwaga Ko Yashimuswe n’u Rwanda

Captain Mugisha Peter wo mu Ngabo za Uganda yakiriye Pte Bakuru Muhuba, ashima uburyo yafashwe mu Rwanda, amuburira kutazongera gukora amakosa yatumye yisanga mu maboko y’Ingabo z’u Rwanda.

RDF kuri iki Cyumweru yatangaje ko ku wa 12 Kamena 21 ahagana 14h45, ubwo abasirikare bari mu bikorwa byo gucunga umutekano ku manywa bafashe Pte Bakuru Muhuba ari ku butaka bw’u Rwanda, mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera.

Ibinyamakuru byo muri Uganda byihutiye gutangaza ko Pte Muhuba yari ku burinzi ku mupaka hamwe n’abandi basirikare bagenzi be, “aza gusigara inyuma agiye kwihagarika ahita ashimutwa n’Ingabo z’u Rwanda zikorera muri ako gace.”

Byaje kugaragara ko Pte Muhuba yafashwe yarenze imbibi ze, akagera ku butaka bw’u Rwanda.

- Kwmamaza -

Ntabwo icyo yakoraga cyatangajwe ku mugaragaro.

Yari yambaye imyenda ya gisirikare ya kiriya gihugu, afite imbunda ya Medium Machine Gun (MMG), amasasu 100, indebakure, telefoni imwe n’ibyangombwa bya gisirikare bya Uganda.

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru nibwo RDF yashyikirije Uganda uriya musirikare. Yakiriwe n’itsinda ryari riyobowe na Captain Mugisha Peter.

Yabanje kubaza Pte Bakuru Muhuba niba nta kibazo afite ndetse ko ibikoresho yafatanywe byose bimeze neza, baranabisuzuma. Yavuze ko nta kibazo na kimwe yagiriye mu Rwanda, avuga ko yakiriwe neza kandi agacungirwa umutekano.

Capt Mugisha yashimye u Rwanda kuba rubasubije umusirikare neza, ashimangira ko Ingabo z’u Rwanda zagaragaje ubunyamwunga nyuma yo kumufata.

Yahise abwira Pte Baruku ati “Ubutaha nk’umusirikare, ntabwo ugomba kongera gukora irindi kosa. Igihe cyose urimo kugenda, jya ukurikiza GPS kugira ngo umenye ahantu ugeze.”

Ni igikorwa cyatwaye iminota itarenze 15, gisozwa impande z’ibihugu byombi zishyira umukono ku nyandiko zo guhererekanya uyu musirikare.

Ni igikorwa cyavuzweho byinshi ku ruhande rwa Uganda, cyane ko umubano w’ibihugu byombi utifashe neza kuva mu myaka ishize.

U Rwanda rushinja Uganda gukorera iyicarubozo Abanyarwanda guhera mu 2017, no gucumbikira abantu bari mu mitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano warwo.

Iyo mitwe inakoresha Uganda nk’igicumbi cyo gushaka abarwanyi bashya, bakajyanwa mu myitozo mu bihugu birimo Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Inzego z’ibihugu byombi zasinye amasezerano yo guhererekanya uyu musirikare
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version