Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uganda Yakiriye Abantu 51 Bahungishijwe Muri Afghanistan
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Uganda Yakiriye Abantu 51 Bahungishijwe Muri Afghanistan

admin
Last updated: 25 August 2021 12:09 pm
admin
Share
SHARE

Guverinoma ya Uganda yatangaje ko yakiriye abantu 51 bahungishijwe muri Afghanistan nyuma yo gufatwa n’umutwe wa Taliban, mu gihe abanya-Uganda bagombaga kujyana mu ndege babuze uko bagera ku kibuga cy’indege i Kabul.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Uganda yatangaje ko abakiriwe kuri uyu wa Gatatu bageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Entebbe, mu ndege yihariye.

Bijyanye n’uko icyo gihugu cyemeye “kwakira abaturage ba Afghanistan n’abakomoka mu bindi bihugu bari mu kaga, mu gihe bategereje kujyanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi hatandukanye.”

Ni icyemezo cyafashwe ku busabe bwa Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasabye Uganda kwakira abantu nibura 2000.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Uganda yatangaje ko abakiriwe barimo abagabo, abagore n’abana babanje kugenzurwa mu bijyanye n’umutekano, bapimwa COVID-19 kandi babanza kujyanwa mu kato.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda, Gen Jeje Odongo, aheruka gutangaza ko bateganya kubacumbikira mu gihe kiri hagati y’ibyumweru bibiri n’amezi ane. Amerika ni yo izaba ibafite mu nshingano.

Byari byabanje gutangazwa ko abantu baza guhaguruka i Kabul bose hamwe ari 345, ariko biza gutangazwa ko abakiriwe ari 51.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Uganda yavuze ko hari abaturage bayo baheze muri Afghanistan.

Yakomeje iti “Mu gihe byari byateguwe ko abanya-Uganda bamwe bagenda muri iyo ndege yavuzwe haruguru, bitewe n’ingorane zo kugera ku kibuga cy’indege i Kabul, ntabwo babashije kubigeraho. Harimo gutegurwa ngo bazanwe mu ndege ikurikira.”

- Advertisement -

Mu gihe abaturage benshi bari bagaragaje ubushake bwo guhunga igihugu, umutwe wa Taliban watangiye gufunga inzira zose zatuma abantu bagera ku kibuga cy’indege.

Amerika yiyemeje guhungisha abaturage bayo n’abandi bakoranaga cyangwa bafatanyaga n’ingabo zayo mu myaka 20 zimaze muri Afghanistan, bagera mu 60,000.

Ni igikorwa kigomba gusozwa ku wa 31 Kanama.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, aheruka kuvuga ko hari ibihugu 13 byemeye kwakira by’igihe gito abantu bagenda bavanwa muri Afghanistan, ni ukuvuga abatujuje ibisabwa bituma bahita batuzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibyo bihugu ni Albania, Canada, Colombia, Costa Rica, Chile, Kosovo, North Macedonia, Mexico, Poland, Qatar, u Rwanda, Ukraine na Uganda.

Hari n’ibindi bihugu 12 byemeye ko bazahanyura mbere y’uko bajyanwa ahandi.

Ibyo ni Bahrain, u Bwongereza, Denmark, u Budage, u Butaliyani, Kazakhstan, Kuwait, Qatar, Tajikistan, Turikiya, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Uzbekistan.

TAGGED:AfghanistanfeaturedTalibanUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Afrobasket 2021: Cameroon Yatewe Mpaga Ku Mukino Wari Kuyihuza Na Sudan Y’Epfo
Next Article Polisi Ya Canada Yabonye Umurambo Mu Kiyaga, Bikekwa Ko Ari Uw’Umuryarwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?